Mfite ubwoba – Hamisa Mobetto wabyaranye na Diamond yavuze impamvu ikomeye ituma ahisha umukunzi we
Umunyamideli akaba n’umuhanzi ukomoka muri Tanzania uheruka mu Rwanda, Hamisa Mobetto avuga ko impamvu akunda kugira urukundo rwe ibanga cyane ari ku mpavu z’abana be.
Uyu mugore afite abana babiri harimo umukobwa yabyaranye na Francis Ciza ndetse n’umuhungu yabyaranye n’umuhanzi Diamond Platnumz.
Ni kenshi yagiye avugwa mu rukundo ariko we agahitamo kuruca akarumira ntagire icyo abivugaho, ndetse benshi bakamushinja kuba atiyizera mu rukundo ko aba ahanganyitse ko umugabo bamumutwara.
Uyu mugore yatangarije ibinyamakuru bya Tanzania ko atari ukutiyizera kuko we yizera ko iyo ikintu ari icyawe ntawagitwara.
Ati “Simuhisha kuko mfite ubwoba ko yanca inyuma. Nizera ko iyo ikintu ari icyawe, kiba ari icyawe. Na none sintekereza ko umugabo yatwarwa n’undi. Simuhisha kubera izo mpamvu.”
Yavuze ko impamvu nyamukuru ari abana be kuko buri uko agiye mu rukundo agiye agaragaza uwo bakundana, abana be mu gihe bazakura bazibaza uwo nyina yari we.
Ati “ndi umubyeyi w’abana babiri. Sintekereza ko buri uko mbonye umukunzi mushya nshobora kubyereka Isi. Nibigenda neza nzamwerekana. Aka kanya mfite ubwoba, ese urukundo rutagenze neza? Abana banjye bazibaza umubyeyi nari we igihe bazaba bakuze.”
Mu minsi ishize byagiye bivugwa ko ari mu rukundo n’umuhanzi w’ikirangirire ku Isi, umunyamerika, Rick Ross.
Uyu muraperi yigeze kubazwa ku rukundo ruvugwa hagati ye Hamisa Mobetto avuga ko hari umubano uhari ariko avuga ko ibindi ari Mobetto wabisobanura, gusa uyu munyatanzaniyakazi yirinze kuba yagira icyo abivugaho.

Ibitekerezo