Nyuma y’uko rutahizamu ukomoka muri Argentine ukinira ikipe ya FC Barcelona muri Espagne, Lionel Messi asabye gutandukana n’iyi kipe bakamwangira, yafashe umwanzuro wo gusoza amasezerano y’umwaka umwe yari asigaraniye iyi kipe.
Inkuru y’itandukana rya Messi na FC Barcelona ni yo nkuru imaze iminsi mu mitwe y’abakunda ruhago, aho uyu rutahizamu utishimye uko abayeho muri iyi kipe yasabye gutandukana n’iyi kipe ariko akazitirwa n’ingingo iri mu masezerano ye isaba ko ikipe imwifuza izishyura miliyoni 700 z’Amayero.
Uyu mukinnyi yari yizeye ko ashobora kugenda nk’umukinnyi wigenga(free agent) bitewe n’uko amasezerano ye yavugaga, ariko asanga iyo ngingo yarataye agaciro tariki ya 10 Kamena 2020, mu gihe we yumvaga ko igifite agaciro bitewe n’uko umwaka w’imikino wabaye muremure kubera icyorezo cya COVID-19.
Ibi byasabye ko Jorge Messi, se umubyara akaba n’umujyanama we ajya kubonana n’ubuyobozi bwa FC Barcelona, gusa akaba yarabwiwe ko igishoboka ari uko bamwongera imyaka 2 n’aho kugenda byo kereka yishyuye miliyoni 700 z’Amayero ziri mu masezerano ye.
Aganira na Goal, Lionel Messi yavuze ko yafashe umwanzuro wo kuhaguma bitewe n’uko amafaranga asabwa kwishyura bidashoboka, ikindi ngo ni ukujya mu nkiko kandi ntabwo yiteguye kuba yajyayo.
Yagize ati“ngiye gukomeza kuko perezida w’ikipe yambwiye ko uburyo bushoboka bwonyine ari ukwishyura miliyoni 700 z’Amayero. Ntabwo byashoboka. Indi nzira kwari ukujya mu nkiko. Sinajya mu nkiko mpanganye na Barca kubera ko ni yo kipe yonyine nkunda, yampaye buri kimwe kuva mpageze.”
Uyu rutahizamu kandi yavuze ko ubwo yabwiraga umuryango we ko agiye gutandukana na Barca bakava muri Espagne babifashe nk’imikino kuko bumvaga bidashoboka, umuhungu we yatangiye kurira kuko ngo yumvaga adashaka kuhava ndetse ngo abe yanahindura ikigo yigaho, kuko Espagne ari cyo gihugu cyonyine azi.
Avuga ko ari umujyinya yari yatewe n’uko batashyigikiwe muri Champions League, gusa ngo yiteguye gokomeza gukorera FC Barcelona n’umutima we nk’uko mu myaka 20 ishize byagenze, gusa ngo ntabwo azi uko bizaba bimeze kuko buri kimwe ari gishya mu ikipe kugeza no ku mutoza.

Ibitekerezo