Siporo

Masudi Djuma isaha n’isaha yasohoka muri Rayon Sports, perezida ati “nta mwanya mfite”

Masudi Djuma isaha n’isaha yasohoka muri Rayon Sports, perezida ati “nta mwanya mfite”

Umutoza Masudi Djuma wa Rayon Sports, nyuma y’umusaruro udahagije, komite nyobozi y’iyi kipe yamaze gufata umwanzuro wo kumusezerera hagashakwa umutoza mushya.

Ibi bibaye nyuma y’uko uyu mutoza winjiye muri Rayon Sports muri Nzeri 2021, mu mikino 7 ya shampiyona ya 2021-22 yatsinzwemo imikino 2, atsinda 3 anganya 2.

Icyazamuye igitutu ni uko uyu mutoza mu mikino yatsinzwe ari iy’abakeba, yatsinzwe na APR FC 2-1, asubirwa na Kiyovu Sports ku Cyumweru tariki ya 5 Ukuboza 2021, 2-0.

Kuba yaranganyije na Rutsiro 2-2 ndetse na Espoir FC 2-2, nabwo ntabwo abakunzi bayo babyishimiye ari nayo mpamvu benshi bifuje ko umutoza yakwirukanwa.

Amakuru ISIMBI yamenye kandi yizewe ni uko ku mugoroba w’ejo hashize ku wa Mbere tariki ya 6 Ukuboza 2021, komite nyobozi ya Rayon Sports yakoze inama iri kumwe na bamwe mu bakinnyi bakuru muri iyi kipe barimo na kapiteni Muhire Kevin.

Ni inama yagombaga kwiga ku ngingo imwe ari yo musaruro w’iyi kipe utari mwiza ndetse n’icyakorwa kugira ngo umusaruro ugaruke.

Iyi nama yabereye mu Karumuna muri Bugesera kuri Oasis Bar, akabari ka perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele, bivugwa ko bafashe umwanzuro ko umutoza Masudi Djuma agomba gusezererwa hagashakwa undi, uyu mutoza akaba agomba guhabwa imperekeza y’ukwezi kumwe nk’uko amasezerano ye abivuga.

Biteganyijwe ko muri iki cyumweru ari bwo uyu mutoza azasezererwa, hagashakwa undi mutoza umusimbura.

ISIMBI yagerageje kuvugana n’umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul ariko ntibyakunda kuko atitabye telefoni ye ngendanwa.

Mu gushaka kumenya ukuri kandi kuri aya makuru yiyirukanwa rya Masudi Djuma, ISIMBI yavuganye n’umuyobozi wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele ariko avuga ko nta mwanya afite hari ibintu byinshi arimo gukurikirana.

Masudi Djuma, hafashwe umwanzuro wo kwirukanwa muri Rayon Sports
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Samson
    Ku wa 7-12-2021

    Massoud akwiye kwiteketezaho akamenya ko abarayon dufite agahinda

IZASOMWE CYANE

To Top