Mu gihe habura iminsi mike ngo umutoza w’ikipe y’igihugu Mashami Vincent asoze amasezerano ye, bamwe mu bakunzi ba ruhago babona uyu mutoza akwiye kongererwa amasezerano kuko yagiye yitwara neze ni mu gihe abandi babona yakabaye yarirukanywe.
Muri Kanama 2018 ni bwo uyu mugabo yahawe inshingano zo gutoza ikipe y’igihugu, ayitoza umwaka n’igice maze tariki ya 11 Gashyantare 2020 yongererwa andi masezerano, ni mu gihe yeretswe itangazamakuru ku wa 14 Gashyantare 2020.
Irushanwa aherukamo ni CHAN 2020 irimo kubera muri Cameroun aho yasezerewe ageze muri ¼ na Guinea imutsinze 1-0.
Mbere yo kwerekeza muri iri rushanwa benshi bemezaga ko akwiye kwirukanwa kuko nta musaruro, yongeye gusa n’uwigarurira imitima ya benshi ubwo yageraga muri ¼ cya CHAN adatsinzwe umukino n’umwe(yaganyije na Uganda na Maroc, atsinda Togo), yageze muri ¼ niho yatsindiwe na Guinea Conakry 1-0.
Amasezerano ye ararangira ku wa 11 Gashyantare 2021, ISIMBI yagerageje kumenya icyo bamwe mu bakunzi b’ikipe y’igihugu batekereza ku musaruro w’uyu mutoza niba akwiye andi masezerano, benshi bagiye basubiza iki kibazo cyari ku mbuga nkoranyambaga z’ISIMBI bemeje ko akwiye andi masezerano, ni mu gihe abandi batabikozwa.
Uwitwa Janvier Niyonsaba yagize ati“Umutoza nta kibazo afite, ahubwo bashakire ikipe y’igihugu mu bigo by’amashuri, haba harimo abana batanasaba ibirenze, kandi bakora ibintu neza babikunze.Icyakorwa ni ukubegereza abo bakuru babo.Mashami ahubwo yaragerageje, ninde mutoza waherutse gutsinda imikino nkiyo mbere ye usibye Ratomir!”
Nshimiyumukiza Jean Claude ati“Abanyarwanda twige kureba kure! dufite ikibazo cy’abakinnyi. ndabizi neza ko na zidane mumuhaye Amavubi ntabwo yakwemera kuyatoza mutabanje kumushakira abakinnyi beza kabone n’ubwo baba ari abanyamahanga,. Abatoza mubahe amahoro. mwongere abanyamahanga … “
Emmy Gakeri ati“Yongererwe amasezerano. Umutoza n’abakinnyi nta kibazo bafite ikibazo kiri ku mitegurirwe y’abakinnyi ahubwo naho arakaze uze kumva ibibazo yarifite(Equipe) muri aya marushanwa.”
Hafashamungu Anastase ati“Bamwongerere amasezerano ubundi bamuhe umwanya uhagije wo gutegura abakinnyi neza kuko dufite ikipe ishoboyee.”
Habimana Fabrice ati“Ariko yeee! Mutekereza hafi koko none c ko yagejeje amavubi muri 1/4 ari gukinira hanze ni nde mu bamubanjirije??Njye ndumva yakongererwa amasezerano”
N’abandi benshi bagiye bavuga ko akwiye amasezerano mashya, gusa hari abatabikozwa kuko babona yakabaye yarirukanywe.
Uwitwa Ntwali Mugisha Joshua ati“Hashakwe undi mutoza bibaye byiza ufite ibigwi uyu ni ukumwambika inkweto zitamukwira.”
Murengezi Albert ati“Ku rwego rwe ntako atagize ariko ikipe yacu imurenze ubushobozi niyo mpamvu adushuka yatsinda rimwe mugaca igikuba, dukeneye umutoza uhatana apana kwitabira.”
Xañdèr Nassa Isilael ati“Abavuga gushaka undi mutoza ndi kumwe na bo. Abatoza bo hanze narabakunze cyane mwiyumvisha ko no mu kibuga hazabamo made in Rwanda? Ibyiza Biravuna kandi abatoza bohanze barafasha kuko baba bazi byinshi.”
Mu myaka ibiri n’igice amaze ari umutoza w’ikipe y’igihugu, Mashami Vincent yakinnye imikino 23 atsindamo 5, anganya 11 atsindwa 7.

Ibitekerezo
K gitare
Ku wa 5-02-2021Ariko nkiyo uhurutuye
Umutwe winkuru ngi mashami yongereye amasezerano
Munkuru ntuyabonemo ibyo nubunyamwuga kok?
Muzagezaryari kubeshya abantu?
Birakabije pe. In in
K gitare
Ku wa 5-02-2021Ariko nkiyo uhurutuye
Umutwe winkuru ngi mashami yongereye amasezerano
Munkuru ntuyabonemo ibyo nubunyamwuga kok?
Muzagezaryari kubeshya abantu?
Birakabije pe. In in
fils
Ku wa 4-02-2021Ariko ndumiwe ubuse 1/4 nicyo kigiye kuduhuma amaso twibagirwe ibyambere. umutoza ugendera kumazina, uhamagara abantu barimubitaro, utazamura abato tuzakenera ejo hazaza ngo abahe umwanya. nibyo ibyoyakoze sinamugaya ariko ntakwiye Amavubi. ariko nibakoko dukeneye amavubi twifuza aduha ibyishimo hakenewe impindika zikomeye muri Minisport na Ferwafa