Marines yasinyishije umuvandimwe wa Mirafa n’umukinnyi wakiniye APR FC
Marines FC yamaze gusinyisha abakinnyi babiri bakiniraga Etincelles ari bo Gikamba Ismael wari kapiteni w’iyi kipe ndetse na Ngabo Mucyo Fred [Janujaz].
Gikamba Ismael wari kapiteni wa Etincelles yari asoje umwaka umwe muri Etincelles, ni nyuma yo gutandukana na Musanze FC.
Uyu musore uvukana na Nizeyimana Mirafa wa Rayon Sports, akaba yasinyiye Marines FC amasezerano y’imyaka 2.
Undi mukinnyi Marines yasinyishije ni Ngabo Mucyo Fred na we ukina mu kibuga hagati avuye muri Etincelles, na we yasinye amasezerano y’imyaka 2.
Uyu musore akaba yaramenyekanye ubwo yari muri APR FC yakiniye umwaka w’imikino wa 2016-2017, iza gutandukana na we ahita ajya gukinira Miroplast umwaka w’imikino wa 2017-2018 ari na bwo yahise yerekeza muri Etincelles asojemo amasezerano y’imyaka 2.
Marines FC imenyereweho gukinisha abakinnyi bakiri bato, umwaka w’imikino ushize wa 2019-2020, yasoje ku mwanya wa 10 n’amanota 28.

Ibitekerezo