Myugariro w’umurundi ukina ku ruhande rw’iburyo, Nizigiyimana Karim Mackenzie yamaze gusinyira ikipe ya Gasogi United.
Uyu mukinnyi wasoje amasezerano y’umwaka umwe muri Rayon Sports bagahitamo gutandukana, yamaze gusinyira Gasogi United umwaka umwe w’imikino.
Mackenzie akaba yatangiye imyitozo na bagenzi bitegura umwaka w’imikino wa 2022-23, ni imyitozo irimo kubera i Muhanga aho iyi kipe yagiye gukorera umwiherero.
Mackenzie yerekeje muri iyi kipe agiye gusimbura Nkubana Marc iyi kipe iheruka kugurisha mu ikipe y’abashinzwe umutekano mu gihugu ya Police FC.
Nizigiyimana Karim Mackenzie yatangiye imyitozo muri Gasogi United
Mackenzie ubu ni umukinnyi wa Gasogi United mu gihe cy'umwaka umwe

Ibitekerezo