Lomami Marcel yavuze ku bibazo byavuzwe bafitanye n’umutoza Masudi Djuma
Umutoza wungirije wa Rayon Sports, Lomami Marcel yahakanye yivuye inyuma amakuru avuga ko abatoza bungirije b’iyi kipe baba bafitanye ikibazo n’umutoza mukuru Masudi Djuma, avuga ko na we yatunguwe no kubyumva mu itangazamakuru.
Mu minsi ishize nibwo haje inkuru y’uko muri Rayon Sports hari ikibazo mu batoza bungirije (Lomami Marcel na Sacha) batumvikana n’umutoza mukuru ari we Masudi Djuma, ibi bikaba byari bishingiye ku kuba ngo Masudi abavunisha, kutumva inama bamugira n’ibindi.
Lomami Marcel, umutoza wungirije wa Rayon Sports, yahakanye aya makuru avuga ko ari ibihuha na we ubwe atazi iyo byavuye, ngo mu ikipe umwuka ni mwiza kandi ashimangira ko batajya kugirana ikibazo n’umuntu wabazanye muri Rayon Sports.
Ati “Nanjye narabyumvise muri izo mbuga nkoranyambaga ariko njyewe icyo nzicyo nta kibazo na kimwe Masudi afitanye natwe bamwungirije kuko ni we wanzanye muri Rayon Sports, Masudi ni inshuti uko turi gukorana nta kibazo gihari.”
“Nanjye byarantunguye kuko iyo ibintu bivuzwe gutyo ni hahandi iyo ikipe itsinzwe umutoza wungirije agasigara, bitangira kuvugwa ko umutoza wungirije ari we wirukanye umutoza mukuru, murabizi iby’iki gihe, nta mpamvu yo gushanwa, nta kibazo na kimwe gihari rwose.”
Mu minsi ishize na Masudi Djuma agaruka kuri iki kibazo yavuze ko nta kibazo na kimwe afitanye n’abungiriza be ko ari ibintu abantu baba bahimbye bashaka gukurura umwuka mubi mu ikipe.

Ibitekerezo