Imyidagaduro

Lady Gaga yasubije abavuga ko yitegura kubyara

Lady Gaga yasubije abavuga ko yitegura kubyara

Umuririmbyi Lady Gaga yongeye kugarukwaho mu nkuru idasanzwe mu binyamakuru, ubu haracicikana amakuru atizewe ashimangira ko atwite inda ya mbere.

Lady Gaga yari amaze iminsi avugwa cyane mu nkuru zaherekeje itandukana rye na fiancé Christian Carino. Batandukanye bucece ajya muri Grammy Awards 2019 ari wenyine nyuma aza kwemera ko ibyabo byarangiye.

Mu mpera z’icyumweru gishize hasakaye amakuru yahamyaga ko Lady Gaga atwite ndetse ko mu byamutandukanyije na Carino ku isonga harimo iyi nda.

Mu gusubiza abamushinja gutwita, Lady Gaga yanditse kuri Twitter ati “Impuha ngo ndatwite? Yego ntwite inda ya #LG6”. Uyu muhanzi yahise ahishura ko ageze kure anoza umushinga wa album ye ya gatandatu mu gihe abandi bavuga ko atwite.

Lady Gaga yanyomoje amakuru avuga ko atwite

Gaga amaze iminsi ahanzwe ijisho n’itangazamakuru, byabaye akarusho ubwo yatangazaga ko atandukanye na Carino. Aba bombi batangiye gukundana muri Gashyantare 2018, mu Ukwakira nibwo yerekanye ko yambitswe impeta ndetse ko hari n’izindi gahunda zikomeye bari kwitegura.

Lady Gaga yakundanye na Carino nyuma yo gutandukana na Taylor Kinney , uyu bakundanye kuva muri Gashyantare 2015 kugeza muri Nyakanga 2016.

Abakunzi ba Lady Gaga na bo bamusubije batya:

Gaga yatandukanye na Carino bamaranye umwaka umwe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top