Umunyezamu Kwizera Olivier yamaze gusezererwa mu mwiherero w’ikipe y’igihugu Amavubi, ni nyuma y’uko yafashwe ari Live kuri Instaram mu masaha akuze.
Mu ijoro ryakeye nibwo uyu munyezamu wahamagawe mu bakinnyi 39 umutoza Mashami Vincent yahamagaye mu kwitegura imikino ibiri yo mu itsinda E mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi Amavubi azakinamo na Mali tariki ya 1 Nzeri na Kenya tariki ya 5 Nzeri, yagaragaye akora ikiganiro mu buryo bwa Live kuri Instagram n’umukobwa Manzi Shallon wamenyekanye ubwo byavugwaga ko yafungishije abahanzi barimo Davis D.
Iki kiganiro cyabaye mu ma saa tanu z’ijuro, Kwizera Olivier yaganiriye n’abari babakurikiye ndetse arabaririmbira.
Ibi byatumye abantu bongera kwifatira ku gahanga uyu munyezamu uri mu mwiherero w’Amavubi bitaravuzweho rumwe, hari nyuma yo gufungwa azira ibiyobyabwenge, ndetse na nyuma yo gufungurwa ahita asezera ariko akaza kwisubiraho.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu akaba yaje gusezererwa mu mwiherero w’ikipe y’igihugu Amavubi ntiyakoze imyitozo akaba atakomezanyije n’abandi kubera ko yakoresheje telefoni mu masaha akuze.

Ibitekerezo