Kwizera Olivier wasinyiye Rayon Sports yasabwe na Gasogi kuyigarukamo bitarenze iminsi 2 abitera utwatsi
Nyuma y’uko Rayon Sports itangaje ko yamaze gusinyisha umunyezamu Kwizera Olivier, Gasogi United yasabye uyu munyezamu kuza muri iyi kipe bitarenzi iminsi 2 agasinya amasezerano y’umwaka umwe bumvikanye undi arabyanga.
Mbere y’uko asinyira Rayon Sports bakiri mu biganiro, perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles[KNC] yavuze ko uyu musore iyi kipe ari yo imufiteho uburenganzira aho yahise asohora n’urupapuro rugaragaza ko yahaye Kwizera Olivier miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda nka avance y’amafaranga azagurwa n’iyi kipe naramuka atagiye gukina hanze y’u Rwanda.
Nyuma haje kujya amajwi uyu munyezamu aganira na KNC, byumvikana ko bumvikanye miliyoni 8 akabasinyira umwaka umwe w’amasezerano aho azajya ahembwa ibihumbi 800 by’amafaranga y’u Rwanda.
Uyu munyezamu akaba yaraje gutungurana yandikira Gasogi United ayishyuza miliyoni 99 zasigaye ubwo bumvikanaga ko azabasinyira, aho yahawe miliyoni 1 muri miliyoni 100 bari bumvikanye.
Bidatinze Rayon Sports ku munsi w’ejo Rayon Sports ikaba yaratangaje ko yamaze gusinyisha uyu munyezamu amasezerano y’umwaka umwe.
Mu ibaruwa yanditswe na Me Jean Damascene Rutagengwa mu nyungu za Gasogi United tariki ya 3 Nyakanga 2020 amusaba kuza gusinya amasezerano yumvikanye na Gasogi United bitarenze iminsi 2 uhereye igihe aboneye ibaruwa, uyu musore akaba yaranze kuyifata.
Tariki ya 7 Nyakanga 2020 ni bwo yahamagaye uyu musore baravugana ariko amubwira ko ntayo azafata, biba ngombwa ko banitabaza ubuyobozi bw’akagari ka Gatare atuyemo muri Kicukiro na we amubwira ko ntayo ashobora kuza gufata.
Uyu musore akaba yabwiwe ko mu gihe ataza gusinya aya masezerano hazitabazwa inzego zibifitiye ububasha, ni ibaruwa kopi yahawe FERWAFA.

Ibitekerezo