Komiseri n’abasifuzi basifuye umukino wa APR na The Hoops bafatiwe ibyemezo bikarishye
Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda [FERWABA], ryafashe umwanzuro wo guhagarika abasifuzi batatu ndetse na komiseri w’umukino wa 4 wa Playoffs APR y’abagore yatsinzemo The Hoops bitewe n’amakosa yawugaragayeho.
Aba bakaba bahanishijwe kumara uyu mwaka w’imikino wa 2018-19 batongeye kugira undi mukino basifura ahanini bakaba bazira kudatanga raporo y’uyu mukino.
Uyu mukino wabaye tariki ya 6 Nzeri 2019, warangiye ku ntsinzi ya APR WBBC y’amanota 55 kuri 54, mu masegonda ya nyuma y’umukino, The Hoops yatsinze amanota 2 yari gutuma ijya imbere ya APR ariko abasifuzi barayanga bavuga ko amasegonda yari yarangiye ndetse ko hari hanabaye ikosa.
Ibi ubuyobozi bw’ikipe ya The Hoops ntabwo bwabyishimiye ndetse bufata umwanzuro wo kwandikira ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda basaba kurenganurwa ngo kuko bibwe.
FERWABA ikaba yabasubije ibamenyesha ko bakurikije icyo amategeko ya FIBA na FERWABA ateganya, bakanashingira ku mashusho yabonetse kuri uwo mukino nta kintu na kimwe cyatuma bahindura amanota y’umukino kuko nta bimenyetso bifatika byatuma ahindurwa.
Muri iyi myanzuro kandi bafashe icyemezo ko abasifuzi batatu basifuye uyu mukino aribo; Shema Nshuti Didier, Ikirezi Ngaju Samuel na Ntakirutimana Alype bahagarikwa kugeza uyu mwaka w’imikino urangiye bitewe n’uko batatanze raporo igaragaza neza ibyabereye kuri uwo mukino.
Ibi kandi ni nabyo byatumye komiseri w’uyu mukino, Rwagasana Alphonse na we ahagarikwa kugeza umwaka w’imikino wa 2018-19 urangiye, ngo ntabwo yatanze raporo irimo ibisobanuro byumvikanisha neza ibyabereye kuri uyu mukino.
Aya makipe n’ubundi arakomeza imikino ya Playoffs uyu munsi saa 19:00 akina umukino wa 5 aho ubu zinganya 2-2.

Ibitekerezo