Siporo

Kiyovu Sports yasobanuye ibyo kwambura Kimenyi ubukapiteni bugahabwa Emmanuel Okwi

Kiyovu Sports yasobanuye ibyo kwambura Kimenyi ubukapiteni bugahabwa Emmanuel Okwi

Umutoza wa Kiyovu Sports, Haringingo Francis avuga ko kugeza ubu kapiteni w’ikipe ya Kiyovu Sports ari Kimenyi Yves ndetse yungirijwe na Serumogo, ibya Emmanuel Okwi nta bitigeze bibaho.

Byavuzwe ko nyuma y’uko Emmanuel Okwi asinyiye ikipe ya Kiyovu Sports, iyi kipe yagerageje kumuha ubukapiteni bukamburwa Kimenyi ariko uyu rutahizamu wa Kiyovu Sports akabyanga.

Umutoza wa Kiyovu Sports akaba yabwiye itangazamakuru ko icyo kintu kitigeze kibaho kuko kapiteni wa Kiyovu Sports ari Kimenyi Yves yungirijwe na Serumogo.

Ati “Kapiteni ni Kimenyi Yves, umukurikira ni Serumogo Ally. Ibyo guhindura kapiteni ntabwo byigeze biba, nimwe mu bimbwiye, sinzi aho byavuye, nta n’ubwo twigeze tubitekereza, kapiteni ni Kimenyi kandi na Okwi nibaza ko mumubeshyeye sinibaza ko twabumuhaye ngo abwange, ntabwo twigeze tubiganiraho.”

Kimenyi Yves ni kapiteni wa Kiyovu Sports kuva umwaka ushize muri Gicurasi ubwo yasinyiraga gukinira iyi kipe mu gihe cy’imyaka 2.

Emmanuel Arnold Okwi akaba yarasinyiye Kiyovu Sports mu kwezi gushize k’Ukwakira 2021 amakuru akaba avuga ko yasinyiye iyi kipe amezi 3.

Haringingo Francis yashimangiye ko Kimenyi Yves ari we kapiteni wa Kiyovu Sports
Byavuzwe Emmanuel Okwi bamuhaye ubukapiteni akabwanga
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top