Siporo

Kiyovu Sports yabonye umuyobozi mushya, Mvukiyehe Juvenal ashyirwa igorora

Kiyovu Sports yabonye umuyobozi mushya, Mvukiyehe Juvenal ashyirwa igorora

Kiyovu Sports yemeje ko ubu umuyobozi wa yo ari Ndorimana Jean François Regis uzwi nka General aho yasimbuye Mvukiyehe Juvenal wagiye kuyobora Company y’iyi kipe.

Tariki ya 29 Nzeri 2022 ni bwo Mvukiyehe Juvenal yandikiye ubuyobozi bwa Board ya Kiyovu Sports abumenyesha ko asezeye ku mwanya wo kuba umuyobozi w’umuryango wa Kiyovu Sports kubera ko intego yihaye kuzigeraho byamunaniye, atanga amezi 2 yo gushaka no kumenyereza uzamusimbura.

Byagiye bivugwa ko yisubiyeho ku cyemezo cye ariko we agashimangira ko yeguye kandi ataragaruka, yavugaga ko agiye kuyobora Kiyovu Sports Company LTD bamwe mu bayobozi ba Kiyovu Sports batumvaga neza cyane nubwo iyi kipe yayihinduwe kompanyi y’ubucuruzi uburyo byakozwemo batabyemera, aho batumva uburyo azaba ari we ufite imigabane myinshi ngo bitewe n’amafaranga yagurije Kiyovu Sports agombaa guhita ahinduka imigabane ye.

Byakomeje gutera impaka nyinshi Juvenal avuga ko mu gihe adasinyiwe impapuro zimwemerera ko agiye kuyobora Kiyovu Sports Company LTD, Kiyovu Sports ayivamo akigira gushora imari ahandi.

Mu ijoro ryakeye, Kiyovu Sports yatangaje ko ubu umuyobozi w’umuryango wa Kiyovu Sports ari Ndorimana Jean François Regis wari visi perezida w’iyi kipe, akaba azungirizwa na Mbonyumuvunyi Abdul Karim.

Mvukiyehe Juvenal wari umuyobozi w’umuryango wa Kiyovu Sports akaba yagizwe umuyobozi wa Kiyovu Sports Company LTD nk’uko yabyifuzaga.

Juvenal yagizwe umuyobozi wa Kiyovu Sports Company LTD
Ndorimana Jean François Regis umuyobozi mushya wa Kiyovu Sports
Visi perezida wa Kiyovu Sports, Mbonyumuvunyi Abdul Karim
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Ishimwe Reponse
    Ku wa 9-01-2023

    Oy rwose Ali nashake ave muri kiyovu kbx nta equpe iyirimo

  • Ishimwe Reponse
    Ku wa 9-01-2023

    Oy rwose Ali nashake ave muri kiyovu kbx nta equpe iyirimo

IZASOMWE CYANE

To Top