Siporo

Kiyovu Sports itsindiwe na Police FC ku Mumena(AMAFOTO)

Kiyovu Sports itsindiwe na Police FC ku Mumena(AMAFOTO)

Mu mukino wa gicuti wateguwe mu rwego rwo kwitegura shampiyona izatangira mu kwezi gutaha, Police FC yatsinze Kiyovu Sports 4-0.

Umukino watangiye Kiyovu Sports ari yo irimo isatira cyane ndetse ibona amahirwe ariko ntabwo bigeze bayabyaza umusaruro.

Kiyovu Sports yakomeje gusatira gusa na Police FC yanyuzagamo igasatira.

Nyuma y’iminota 30 Police FC yinjiye mu mukino maze irayisatira ndetse birayihira.

Ku munota wa 38 Sibonamana Patrick yaje gutsinda igitego cya mbere ku mupira yari ahawe na Antoine Dominique.

Nyuma y’iminota 3 gusa, Antoine Dominique yaje gutsinda igitego cya kabiri ku mupira yari ahawe na Sibonamana Patrick Papy.

Kiyovu Sports muri iyi minota yagowe cyane, yakoraga amakosa menshi mu bwugarizi aho ku munota wa 43 Ose yahaye umupira Twizeyimana Martin Fabrice ahita atsinda igitego cya gatatu. Igice cya mbere cyarangiye ari 3-0.

Mu gice cya kabiri Kiyovu Sports yagerageje gushaka uburyo yishyura ibi bitego, Police FC yari yakoze impinduka havuyemo ikipe yose yabanjemo.

Kiyovu Sports yari yakoze impinduka yinjijemo Babuwa Samson na Ishimwe Kevin waje gutsinda igitego kuri penaliti ku ikosa ryakorewe Babuwa Samson ku munota wa 64.

Ku munota wa 68, Ngendahimana Eric yaje gutsinda igitego cya kabiri cya Kiyovu Sports.

Police FC yaje kubona igitego cya kane ku munota wa 81 kuri penaliti yatsinzwe na Munyakazi Youssuf, ni ku ikosa Mbonyingabo Regis yakoreye kuri Mico Justin. Umukino warangiye ari 4-2

11 babanjemo ku mpande zombi

SC Kiyovu: Ishimwe Patrick (GK), Serumogo Ally (C), Dusingizimana Gilbert, Tubane James, Mbogo Ally, Ngendahimana Eric, Habamahoro Vincent, Bonane Janvier, Nsengiyumva Moustapha, Armel Gyslain, Robert Saba.

Police FC: Kwizera Kanvier (GK), Iragukunda Eric, Eric Rutanga Alba, Usengimana Faustin, Moussa Omar, Nduwayo Valeur, Nshuti Dominique Savio, Twizeyimana Martin Fabrice, Ndayishimiye Antoine Dominique, Osée Iyabivuze, Sibomana Patrick.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top