Siporo

Kit Manager w’Amavubi yitabye Imana

Kit Manager w’Amavubi yitabye Imana

Baziki Peter wari ushinzwe ibikoresho by’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi (Kit Manager) yitabye Imana azize uburwayi.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Gashyantare 2022 nibwo hashyizwe ubutumwa ku rubuga rw’ikipe y’igihugu bahuriraho ko uyu mugabo yamaze kwitaba Imana.

Peter umwe mu bakozi bari bamaze igihe bakora muri FERWAFA by’umwihariko ku kazi ko gucunga ibikoresho by’Amavubi aho yari amaze imyaka 8, yaguye mu Bitaro CHUK aho yari amaze iminsi arwariye.

Bamwe mu bakinnyi b’Amavvubi, abasportif muri rusange, umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Mashami Vincent babinyujije ku mbuga nkoranyambaga bahise berekana ko bashenguwe n’urupfuye rwa Peter wari umukozi mu ikipe y’igihugu.

Baziki Peter yitabye Imana, yari amaze imyaka 8 akorera Amavubi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top