Kera kabaye umukinnyi wa Kiyovu Sports yaguze yageze mu Rwanda, yahuye n’ibibazo (AMAFOTO)
Umurundi Kiyovu Sports yaguze ngo aze kuyifasha mu mikino yo kwishyura ya shampiyona ya 2021-22 akaza guhura n’ibibazo byatumye adahita aza, Kasongo Benjamin Lukando yamaze kugera mu Rwanda, ni nyuma guhura n’ibibazo birimo ibya passport no kurwara COVID-19.
Ku munsi w’ejo nibwo uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa Kiyovu Sports, akaba asanze imaze gukina imikino 5 yo kwishyura ya shampiyona aho iri ku mwanya wa 2 n’amanota 44 inganya na APR FC ya mbere.
Perezida w’iyi kipe, Mvukiyehe Juvenal yavuze ko impamvu uyu mukinnyi yatinze, yahuye n’ibibazo bitabaturutseho ndetse na we bitamuturutseho ariko akaba yaje ndetse bizeye ko azabafasha nk’uko ari cyo bamuguriye.
Ati “Byatewe n’urugendo yakoze akava muri Congo akanyura mu Burundi kuko ni umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Burundi, mu gihe yagombaga kuva mu Burundi akaza gutangirana na bagenzi be imyitozo hajemo ikibazo mbere yabanje kurwara COVID-19.”
“Nyuma agiye kuza asanga Passport ye yakoreshaga ari iya serivise (Passport de service), habamo kongera gushaka ibyangombwa yabibonye rero ku wa Mbere nibwo twahise tumugurira itike ahita aza, si impamvu zamuturutse, si impamvu zaduturutse niyo mpamvu yatinze.”
Yakomeje avuga ko bifuzaga kuba bamuha amasezerano agera ku myaka 4 ariko baje kumvikana ku myaka 2 n’igice.
Kasongo Benjamin akaba ari umukinnyi w’imyaka 25 wakinaga muri DR Congo, uyu kandi ni umuvandimwe wa Bigirimana Abedi na we ukinira Kiyovu Sports.

Ibitekerezo