Siporo

Kera kabaye Kwizera Olivier yasinyiye Rayon Sports, byasabye ubundi bufasha

Kera kabaye Kwizera Olivier yasinyiye Rayon Sports, byasabye ubundi bufasha

Kera kabaye ikipe ya Rayon Sports yamaze gusinyisha umunyeza Kwizera Olovier amasezerano y’umwaka umwe binyuze muri Rocket Fan Club.

Amasezerano ya Kwizera Olivier muri Rayon Sports yarangiye mu Kwakira 2021, iyi kipe yo yavugaga ko amasezerano ye yahise yiyongeraho undi mwaka umwe kuko imwe mu ngingo zari zigize amasezerano ariko zavugaga ko narangira bataravugana azongera guhabwa ibyo yahaye agakomeza akazi nta yandi mananiza.

Uyu musore mu minsi ishize yabwiye ISIMBI ko ayo masezerano atayasinye cyane ko akimara no gusinya yimwe kopi y’amasezerano ye.

Mu kiganiro aheruka kugirana n’ikinyamakuru ISIMBI, yemeye ko yicaranye na Rayon Sports akababwira icyo yifuza bakamubwira ko bo bagomba gukurikiza ibiri mu masezerano ye, avuga ko yanze gutera amahane arabyemera ariko amafaranga yo kumwishyura arabura ari nayo mpamvu yanze gutangira imyitozo atarishyurwa ndetse ko igihe cyose atabonye miliyoni ze 8 atari gutangira imyitozo.

Abafana ba Rayon Sports bibumbiye mu itsinda rya Rocket, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Ugushyingo, bafashe umwanzuro wo gusinyisha uyu mukinnyi aho bamwishyuye miliyoni 4 andi akazayahabwa tariki ya 30 Ukuboza 2021 na we yemera gusinya.

Rayon Sports nayo ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, yemeje ko uyu munyezamu yahisemo gukomezanya na Rayon Sports.

Yemeye kugaruka muri Rayon Sports
Fan Club ya Rockets niyo yatanze amafaranga yo kumusinyisha
Kwizera Olivier asinyira Rayon Sports
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Bernard Ndayishimiye
    Ku wa 1-12-2021

    Kwizerana wacu tumuhaye ikaze ark nae agabanye kwiha icyizere kimwe gituma dutakaza umukino kd murakoz kumakuru meza mutugezaho!.

IZASOMWE CYANE

To Top