Harabura amasa make ikipe ya AS Kigali igakina umukino wo kwishyura na KCCA muri CAF Confederations Cup.
AS Kigali igiye gukina uyu mukino ifie ibitego bibiri by’impamba ni nyuma y’uko umukino ubanza wagombaga kubera i Kigali, KCCA yatewe mpaga y’ibitego 2-0 kuko itari ifite umubare w’abakinnyi buzuye bemerewe gukina uyu mukino, ni nyuma y’uko abakinnyi bayo benshi banduye icyorezo cya Coronavirus.
Ni umukino uri bube uyu munsi ku isaha ya saa 15h z’i Kigali mu Rwanda ubere kuri St Mary’s Kitende.
AS Kigali ikaba igiye gukina uyu mukino abakinnyi bayo bose bahari nta n’umwe ufite ikibazo cyane ko n’ibipimo bya Coronavirus byagaragaje ko bose ari bazima.
Abakinnyi 11 umutoza Eri Nshimiyimana ashobora kubanza mu kibuga
Umunyezamu: Bate Shamiru
Ba Myugariro: Rugirayabo Hassan, Ishimwe Christian, Karera Hassan na Bayisenge Emery
Abakina Hagati: Ntamuhanga Thumaini, Nsabimana Eric na Kalisa Rashid
Ba Rutahizamu: Lawal Abubakar, Hakizimana Muhadjiri na Hussein Shaban Tchabalala

Ibitekerezo
Mugisha yusuf
Ku wa 6-01-2021AS Kigali tuyirinyuma barayitsinda 2-1 Ihite ijya mumatsinda