Kamichi usigaye akorera umuziki muri Amerika yashyize hanze amafoto agaragaza umwana w’umukobwa aherutse kwibaruka.
Uyu muhanzi ubusanzwe witwa Adolphe Bagabo ahishuye isura y’umwana we nyuma y’amezi hafi atatu avutse. Yatangaje bwa mbere ko yabyaye ku itariki ya 18 Nzeri 2018, umwana yamwise Karla Karabo Bagabo.
Kamichi abyaye mu gihe amaze amezi make asezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we mu muhango wabereye mu Mujyi wa Knoxville muri Leta ya Tennessee ku wa 8 Kamena 2018.
Mu gusangiza iyi nkuru inshuti ze ku mbuga nkoranyambaga, Kamichi yanditse ati “Ubu ni we zingiro ry’Isi yacu.”
Kamichi n’umugore we bateganya kuzasezerana imbere y’Imana ku wa 14 Gashyantare 2019, ku munsi w’abakundana.
Uyu muhanzi afite indirimbo ikunzwe yise ‘My Karabo’ iri mu zigize album ye ya mbere izaba ikubiyeho indirimbo yakoze kuva yagera muri Amerika, ni umushinga uri gukorwaho na Producer Lick Lick.

Ibitekerezo