Imyidagaduro

Abavuga ko nta gikwe bazakora ni ubukene bubibavugisha- Junior Giti

Abavuga ko nta gikwe bazakora ni ubukene bubibavugisha- Junior Giti

Junior Giti yatangaje ko abona impamvu nyamukuru itera urubyiruko kwinangira ibyo gukora ubukwe ahanini ituruka ku mikoro adahagije rufite ndetse n’impungenge zituruka ku mibare yiyongera buri munsi y’ingo ziri guhana gatanya hadateye kabiri zirushinze.

Bugingo Bonny wamenyekanye nka Junior Giti mu gusobanura filime, yavuze ko imiterere karemano ya buri mugabo ijyana no kuba iramanye ukwifuza kubonana n’umugore ndetse nta n’uburyo buhari bwo kwihunza cyangwa guhakana iyi ngingo mu gihe nta zindi mpamvu z’uburwayi zihari.

Mu kiganiro na ISIMBI, Junior yerekanye ko urubyiruko rukunze kumvikana rwitarutsa mu buryo bukomeye iyo rubajijwe ibyo kuzarushinga ahanini bishingiye ku bwoba bw’ahazaza bijyanye n’amakuru ya gatanya rwirirwa rubona ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru ndetse no kuba rukennye mu buryo faranga.

Atti “Ko birirwa bavuga ko nta bukwe bazakora kandi ugasanga nta n’imanzi ibarimo? Kuba nta bukwe bazakora babiterwa n’ubukene bw’umufuka, ubw’umutima cyangwa ubwoba kubera ko birirwa bavuga ngo ntibashaka kandi hanze aha huzuye za gatanya utabara.”

Uyu ureberera inyungu z’umuhanzi ,Chris Eazy yanashinje uru rubyiruko rudakozwa ibyo gushinga ingo kumva no kwakira buhumyi amakuru ku mibare ya gatanya kubera ko rurangamira umubare w’abasenye kuruta gusubiza amaso ku kindi gice kinini cy’umubare w’bantu bubatse ingo kandi barambanye.

Ati "Iyo bumvishe ngo abarenga ibihumbi bine barasenye noneho byakubitiraho na bwa bwoba afite akumva arasaze agahita yumva neza neza gatanya zaciye ibintu ntazanashinga urugo, ntabare ko hari abarenga mirongo inani ku ijana basigaye bubatse.”

Hagati muri Mata uyu mwaka nibwo Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare cyatangaje ko umwaka ushize wa 2025, muri raporo y’Ibarurishamibare ry’Abaturage mu Rwanda, gatanya 4,479 zanditswe mu irangamimerere ry’u Rwanda; aho Umujyi wa Kigali uza ku isonga na gatanya 1,119.

Icyo kigo cyatangaje izo gatanya 4,479 mu gihe 2,629 muri zo zemejwe n’inkiko. Iyo mibare kandi igaragaza ko Umujyi wa Kigali uza ku isonga na gatanya 1,119; ugakurikirwa n’Intara y’Iburasirazuba na gatanya 1,011 naho Intara y’Amajyaruguru ikaba ari yo ifite gatanya nke na 529 .

Junior Giti abona abavuga ko batazakora ubukwe ari ubukene bubibatera
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top