Abatoza b’amakipe y’abatarengeje imyaka cumi n’irindwi (U17) ashingiye ku makipe yo mu cyiciro cya mbere barimo guhabwa amahugurwa mu rwego rwo kuzamura no kubongerera ubumenyi ku bufatanye n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’i Burayi mu mushinga bise UEFA Assist.
Aya mahugurwa ari kubera kuri Hilltop Hotel yitabiriwe n’abatoza cumi na batandatu 16 baturutse mu makipe cumi n’ane akina Shampiyona y’ikiciro cya mbere ‘’Primus National League’’.
Amahugurwa yatangiye ku wa kabiri tariki ya 26 Ukwakira 2021 azasozwa ku wa kane tariki ya 28 Ukwakira 2021 ari kubera kuri Lemigo Hotel akaba ari amasomo y’ubumenyishingiro ‘’theoretical’’ atangwa mbere ya saa sita ndetse n’amasomo y’ubumenyingiro ‘’practical’’ atangwa nyuma ya saa sita kuri Stade Amahoro.
Impuguke yo muri UEFA iri gutanga aya masomo, bwana Roger Meichtry asanga aya mahugurwa ari ay’ingenzi. Yagize ati: ‘’Ni byiza ko abatoza b’abana bahurira hamwe bagasangira ubumenyi bafite mu mupira w’amaguru kuko bituma igihugu kigira uburyo bw’imikinire busa. Turimo turabafasha gutyaza ubumenyi basanganywe kandi twizeye ko bazabishyira mu bikorwa ubwo bazaba basubiye mu makipe basanzwe batoza.’’
Abatoza barimo guhugurwa ni aba bakurikira:
NKOTANYI Hitabatuma (Police FC)
RWAMAHUNGU Richard (Kiyovu SC)
NSHIMIYIMANA Canisius (Mukura VS&L)
MBUNGIRA Ismail (Rayon Sports FC)
NGABONZIZA Albert (APR FC)
NTIBIMENYA Emmanuel (Etoile de l’Est FC)
HAKIZIMANA Eulade (Espoir FC)
NDAYAMBAJE Innocent (Marine FC)
IMURORA Japhet (Musanze FC)
MICOMYIZA Pio (Rayon Sports FC)
NAMAHORO Yves (Gorilla FC)
UWACU Jean Bosco (Rayon Sports FC)
ABAYISENGA Vincent (Rutsiro FC)
MUGUNGA Alexis (Bugesera FC)
MBONIMPA Haruna (AS Kigali)
RUCOGOZA Aimable Mambo (Gicumbi FC)

Ibitekerezo