Siporo

Isura ya Rayon Sports mu maso ya Sekamana Maxime mu mwaka umwe ayimazemo, ubutumwa ku bafana

Isura ya Rayon Sports mu maso ya Sekamana Maxime mu mwaka umwe ayimazemo, ubutumwa ku bafana

Umukinnyi wa Rayon Sports ukina asatira ariko anyuze ku mpande, Sekamana Maxime avuga ko mu mwaka umwe amaze muri iyi kipe yasanze ari ikipe nziza nk’uko yajyaga ayitekereza.

Sekamana Maxime yinjiye muri Rayon Sports umwaka ushize w’imikino wa 2019-2020 avuye muri APR FC, yasinyiye iyi kipe amasezerano y’imyaka 2.

Mu kiganiro na ISIMBI.RW, kibanze ku buzima bwe muri iyi kipe, Maxime avuga ko yakiriwe neza akiyigeramo ndetse ibintu byose bigenda neza n’ubwo nyuma hagiye hazamo utubazo.

Yagize ati“Rayon Sports yanyakiriye neza nta kibazo, abafana bakunda abakinnyi. Nkigeramo ibintu byose byari byiza navuga ko nta kibazo nahuye nacyo n’ubwo haje kuzamo utubazo ariko ibyo ntaho bitaba.”

Yakomeje avuga ko iyi kipe ari ikipe nziza cyane buri mukinnyi wese yakwifuza gukinira. Ngo uko yayitekerezaga niko yayisanze.

Yagize ati“Rayon Sports icyo nayivugaho ni ikipe nziza, ni ikipe ikomeye, ni ikipe iha amahirwe buri wese. Nta mukinnyi utakwifuza kuyikinira uko yaba ameze kose mu Rwanda.”

Rayon Sports ngo ni ikipe buri mukinnyi yakwifuza gukinira

“Uko nayitekerezaga nk’uko wari ubimbajije niko nayisanze rwose. Ni ikipe y’abafana mu by’ukuri kuba nyikinira byaranshimishije.”

Uyu mukinnyi yasabye abafana kwihanganira ibibazo iyi kipe irimo kunyuramo kuko ntaho bitaba, ngo yizeye ko bizarangira ibintu bigasubira mu buryo.

Yagize ati“icyo nabwira abafana ni ugushyira hamwe kugira ngo bibashe gukemuka. Bakegera ubuyobozi kugira ngo bafatanye gukemura ibibazo biri mu ikipe kuko nkeka nta n’umwe utifuriza ikipe icyiza.”

Sekamana Maxime avuga ko n’ubwo iyi kipe irimo kugura abakinnyi batandukanye ndetse no ku mwanya we hakaba hari abaguzwe, ngo ntatewe ubwoba n’abo bakinnyi ahubwo bizamuha imbaraga zo gukora cyane.

Asaba abafana kwihanganira ibihe ikipe irimo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Hassan
    Ku wa 13-07-2020

    Maxim uri imfura nka pp wawe,, nkunda umugabo nkawe kbsa,, gsa urakoze cyane kdi ndumva ibibazo birimunsira ngo bikemuke,, Imana iguhe umugisha

IZASOMWE CYANE

To Top