Imyidagaduro

Issa Bigirimana yatandukanye n’umukunzi we, ubukwe bwari hafi

Issa Bigirimana yatandukanye n’umukunzi we, ubukwe bwari hafi

Rutahizamu w’umunyarwanda wamenyekanye ubwo yakiniraga APR FC, Issa Bigirimana yatandukanye n’umukunzi we Uwase Carine ni mu gihe gahunda y’ubukwe yari hafi.

Inkuru y’urukundo rwabo yavuzwe cyane muri Kamena 2019 ubwo Issa Bigirimana yashingaga ivi hasi akamusaba ko yazamubera umugore undi akabyemera, ni mu birori byabereye Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali.

Kuva icyo gihe aba bombi bakomeje kuryoherwa n’urukundo kugeza tariki ya 11 Kanama 2021 ubwo batandukanaga nk’uko Issa Bigirimana yabyemereye ISIMBI.

Ati “nibyo twaratandukanye, ntabwo ibyo twapfuye ari ngombwa kubivuga mu itangazamakuru gusa hashize igihe, umwaka ushize mu kwezi kwa 8.”

Uyu rutahizamu yakomeje avuga ko byabaye yari yaranamaze gufata itariki y’ubukwe, aho bwagombaga kuba mu mpera z’umwaka ushize.

Ati “ubukwe bwari hafi, bwagombaga kuba tariki ya 1 Ugushyingo 2021.”

Avuga ko yamubereye umwana mwiza mu gihe cyose bamaranye ndetse nta kintu na kimwe amushinja, uretse kuba harabayeho kudahuza.

Mu myaka igera muri 3 bamaze bakundana, bagiye bakunda kugaragarizanya urukundo yaba mu bikorwa, cyane cyane nko gufashanya kwizihiza amasabukuru yabo, kandi ntibajyaga banahisha amarangamutima buri umwe yabaga afite undi binyuze ku mbuga nkoranyambaga.

Muri 2019 yari yaramwambitse impeta ya fiancailles
Urukundo rwo rwari ruhari ku mpande zombi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Jeanine
    Ku wa 24-03-2022

    Yeweeee ga pole gusa nubundi uwo mukobwa ntag yiyubashye pe

  • Bertha
    Ku wa 24-03-2022

    Uriyawanitse igitsina ninnyosumugore kabishwe bupfuye uriyasumugore ni mutihani

  • MBIREBE Frederic
    Ku wa 22-03-2022

    Kubaka urugo ntabwo arugukina;
    Nicyo gituma umuntu asiga SE nanyina;
    Akabana n,uwobashakanye Ubuzima bwabo bwose.
    Sibyiza kubona isha itamba ngo dute urwotwambaye.

    MURAKOZE cyane!!!!

  • MBIREBE Frederic
    Ku wa 22-03-2022

    Kubaka urugo ntabwo arugukina;
    Nicyo gituma umuntu asiga SE nanyina;
    Akabana n,uwobashakanye Ubuzima bwabo bwose.
    Sibyiza kubona isha itamba ngo dute urwotwambaye.

    MURAKOZE cyane!!!!

  • MBIREBE Frederic
    Ku wa 22-03-2022

    Kubaka urugo ntabwo arugukina;
    Nicyo gituma umuntu asiga SE nanyina;
    Akabana n,uwobashakanye Ubuzima bwabo bwose.
    Sibyiza kubona isha itamba ngo dute urwotwambaye.

    MURAKOZE cyane!!!!

  • Nsabimana issa
    Ku wa 22-03-2022

    Kumukobwayihangane

  • Nsabimana issa
    Ku wa 22-03-2022

    Kumukobwayihangane

  • Patrick
    Ku wa 22-03-2022

    Ubundi waterera ivi umukobwa wambaye kuriya akazavamo umugore?? Ntibyavamo rwose

  • Tuyishimire
    Ku wa 21-03-2022

    Muzabane akaramata

IZASOMWE CYANE

To Top