Isimbi Alliance yasabye imbabazi mama we, yahishuye uko yacurije ‘Chief Waragi’
Umukinnyi ukomeye wa filime nyarwanda, Isimbi Alliance uzwi nka Alliah Cool yasabye imbabazi mama we kubera ko yakuze anyuranya n’umurongo yashakaga ko agenderamo ariko we agahitamo inzira ye kuko yashakaga kugera kuri byinshi kandi vuba.
Alliah Cool washyizwe mu Ihuriro rya ba Ambasaderi ba Loni b’Amahoro ‘International Association of World Peace Advocates’ (IAWPA), mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI yahishuye ko mu gukura kwe yari inkubaganyi byanatumye ata umurongo mama we yamuhaye.
Ati “Nabaye inkubaganyi kwa kundi utakaza umurongo umubyeyi yarari kuguha, ukavuga ngo uyu murongo urimo kugenda gake kandi sinshaka kugenda gake, burya nta mwana ukura imbere y’umubyeyi we, rero iyo uvuye muri uwo murongo, uretse kumva ufite inyota yo kugira ibyo ukora ahantu uba urimo kujya ntabwo uba uhazi.”
Yakomeje avuga ko igihe cyageze ahitamo gutangira kwishakira amafaranga ku giti cye aho yatangiye acuruza inzoga zitari zimewe zo mu bwoko bwa kanyanga zizwi nka ‘Chief Waragi’.
Ati “Ubwo nari naraje i Kigali, mfite abana twabanaga hari na mushuti wanjye witwa Denise naramubwiye ngo tujye gushaka amafaranga i Kigali, njye nahise njya gucuruza ‘Chief Warage’, nazikuraga Cyanika nkaza kuzigurisha ku Muhima, ntabwo byari byemewe ariko narabikoze Imana imbabarire n’igihugu kimbabarire.”
Yahishuye kandi ko ubwo yari muri uwo murongo ari umwe mu bakobwa bababaje mama we kuko yakoraga ibinyuranye n’inzira yamwerekaga, yaboneyeho anamusaba imbabazi.
Ati “Mu bakobwa bababaje ababyeyi cyane nanjye ndimo, impamvu mvuga ngo nababaje mama, iyo ukura, ukura ababyeyi bashaka ngo urangize kwiga, ushake umugabo bagushyingire ibintu nk’ibyo kandi uwo murongo njye narawutandukiriye, ndanabimusabira imbabazi uretse ko nyine icyo uzaba ntaho kijya.”
Alliah Cool yamenyekanye muri filime zitandukanye zirimo Rwasa, ubu akaba afite iye aheruka gusohoka yise ‘Alliah The Movie’.

Ibitekerezo