Siporo

Ishyamba si ryeru? Umutoza wa Police FC yavuze ku mwuka mubi uvugwa hagati ye n’umwungiriza we

Ishyamba si ryeru? Umutoza wa Police FC yavuze ku mwuka mubi uvugwa hagati ye n’umwungiriza we

Umutoza wa Police FC, Frank Nuttall yateye utwatsi iby’umwuka mubi uvugwa hagati ye n’umwungiriza we Alain Kirasa avuga ko babanye neza nta ikibazo.

Mu minsi ishize nibwo twabagejejeho inkuru y’uko muri Police FC umwuka atari mwiza aho umutoza mukuru atumvikana n’abamwungirije, atumva inama zabo agafata ibyemezo ku giti cye atitaye ku nama bamugira.

Ibi kandi byavuye mu batoza bigera no mu bakinnyi bitewe n’uburyo yabakinishagamo batari bishimiye, hari abatarakinaga batazi impamvu.

Uyu mutoza akaba yaraye abwiye itangazamakuru ko nta kibazo afitanye n’umwungiriza we ibintu byose bimeze neza.

Ati “imikoranire ni myiza, turimo gukora neza, dukorera hamwe nk’abatoza, turabazanya, tugafashanya, turaganira, ahantu hose ntabwo abantu bakwemeranywa 100%, ariko nkubwije ukuri sinshaka ngo nemeranywe n’umuntu 100%, si nshaka umuntu wemera buri kimwe cyose umubwiye, akubwira ngo ‘yego’, icyo uvuze cyo ngo ‘nibyo umutoza’, ni byiza iyo ufite umuntu muganira mukajya inama.”

Uku kutumvikana hagati y’abatoza ba Police FC, bivugwa ko ari byo byatumye iyi kipe ibura umusaruro ikaba iri ku mwanya wa 7 n’amanota 30 mu mikino 20 aho batsinze 8, banganya 6 batsindwa 6, barushwa amanota 14 na APR FC ya mbere.

Frank Nuttall avuga ko we n'umwungiriza we babanye neza
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top