Ishyamba si ryeru muri FRVB, komite ni baringa? Abakinnyi baritegurira amarushanwa
Ibintu ntibimeze neza mu ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyballl mu Rwanda (FRVB) ndetse amakuru avuga ko abagize komite nyobozi y’iri shyirahamwe bagomba kwegura mu minsi iri imbere, ni mu gihe yamaze gucikamo ibice.
Muri Gicurasi 2021 nibwo habaye amatora ya Komite Nyobozi ya FRVB maze Ngarambe Raphaël atorerwa kuyobora iri shyirahamwe, Nsabimana Eric [Machine] aba visi perezida wa mbere, Bagirishya Jean de Dieu [Jado Castar] aba visi perezida wa kabiri, Mucyo Philbert aba umunyamabanga ni mu ihe Karigirwa Grace yabaye umubitsi.
Iby’iyi Komite byatangiye kuba bibi muri Nzeri 2021 ubwo u Rwanda rwakiraga igikombe cy’Afurika mu bagabo n’abagore, byaje kugaragara ko ikipe y’igihugu y’abagore y’u Rwanda yakinishije abakinnyi 4 bakomoka muri Brazil babonye ibyangombwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko, u Rwanda rwakuwe mu irushanwa ndetse na Jado Castar arabifungirwa aho ubu yakatiwe amezi 8 aho azarangira muri Gicurasi uyu mwaka.
U Rwanda kandi rwahagaritswe by’agateganyo mu bikorwa bya Volleyball mu mezi 6, muri Werurwe uyu mwaka bakaba barakomorewe ariko bikaba byarasanze Komite Nyobozi y’iri shyirahamwe yaramaze gucikamo ibice.
Amakuru ISIMBI yamenye ni uko umunyamabanga w’iri shyirahamwe, Mucyo Philbert na visi perezida Nsabimana Eric batumvikana na perezida, Ngarambe Raphaël ushinjwa gufata ibyemezo ku giti cye batabumvikanyeho, bahita gusa n’abamurekera inshingano wenyine.
Uku kutumvikana kwagiye gutuma hari ibikorwa bimwe na bimwe batitabira nk’irushanwa ryateguwe na Gisagara rya ‘Gisagara Academy’ ryabaye guhera tarikinya 26 Werurwe 2022, yaba Nsabimana Eric cyangwa Mucyo Philbert nta n’umwe wigeze ahakandagira, gusa Mucyo we yari mu Nteko rusange ya Komite Olempike arimo amakuru ISIMBI yahawe n’umwe mu bantu ba hafi be ni uko niyo atajyayo atari kujya muri iki gikorwa.
Andi makuru yizewe agera ku kinyamakuru ISIMBI ni uko iyi komite yose itegereje ko Bagirishya Jean de Dieu afungurwa ubundi bagahita begurira rimwe, hagashakwa indi.
Ikindi kigaragaza kutumvikana hagati y’iyi komite ni uburyo nyuma yo kudohorerwa nta kintu na kimwe irakora, iheruka amarushanwa yateguye ikiri mu bihano ndetse amakuru avuga ko ari n’aho kutumvikana byatangiriye arimo nka rya Forzza Tournament, irushanwa rya RRA na Gisagara Touranment yateguwe na Gisagara VC.
Uku kudategura amarushanwa byatumye abakinnyi bihuza bitegurira irushanwa rya Beach Volleyball, bakusanya amafaranga yavuyemo ibihembo, ryabaye mu mpera z’icyumweru gishize aho ryegukanywe na Gloire na Merci batsinze Fils na Gatsinzi ku mukino wa nyuma.

Ibitekerezo