Ishusho ya Rayon Sports mu maso ya Muvandimwe JMV utarahiriwe n’umwaka we wa mbere, ubutumwa yahaye abafana
Myugariro wa Rayon Sports, Muvandimwe JMV avuga ko yasanze Rayon Sports ari ikipe nziza ifasha umukinnyi ariko nayo ikamusaba guhora ari ku rwego rwiza.
Uyu musore ukina ku ruhande rw’ibumoso yugarira, yinjiye muri iyi kipe ifite abafana benshi mu Rwanda muri uyu mwaka w’imikino wa 2021-21.
Umuntu yavuga ko atahiriwe n’umwaka we wa mbere kubera ko yagiye agira imvune za hato na hato zatumye adakina imikino myinshi.
Aganira n’ikinyamakuru ISIMBI, Muvandimwe JMV yavuze ko yasanze Rayon Sports ari ikipe nziza ifasha umukinnyi kugera aho yifuza ariko na we bimusaba guhora ari ku rwego rwiza.
Ati "Ni ikipe nziza cyane kuko buri munsi iba igusaba gutsinda, igusaba guhora urwego rwawe uruzamura, ni ibintu byiza cyane kuko bigufasha gutera imbere."
Avuga ko mu mwaka we wa mbere atabuze umwanya wo gukina ahubwo yagowe n’imvune yagiye agira.
Ati "Ku giti cyanjye navuga ko umwanya nawubonye ni uko hagendaga hazamo utubazo tw’uburwayi bigatuma nsubira inyuma ariko iminota nabonye, nageragazaga kwitwara neza."
Yasabye abakunzi ba Rayon Sports kubabarira kuko batitwaye neza muri uyu mwaka w’imikino ariko yizeye ko umwaka utaha bizagenda neza.
Ati "Abakunzi ba Rayon Sports ni ukutwihanganira, bakatubabarira kuko uyu mwaka ntabwo byagenze nk’uko twabishakaga, ntabwo twitwaye neza mu by’ukuri ariko turabizeza ko tugiye gukora ibishoboka byose kugira ngo umwaka utaha tuzabe tumeze neza."
Muvandimwe Jean Marie Vianney yakiniye amakipe atandukanye arimo Gicumbi FC yavuyemo ajya muri Police FC yavuyemo umwaka ushize ajya muri Rayon Sports.

Ibitekerezo