Irushanwa ngaruka mwaka mu mukino wa Volleyball ryo kwibuka Padiri Kayumba ‘Memorial Kayumba’, wahoze ari umuyobozi w’Ishuri GSO Butare Indatwa n’Inkesha witabye Imana, kuri iyi nshuro ryongerewemo ikirungo aho ku nshuro ya mbere hakizakinwa n’umukibo wo koga.
Iri rushanwa rizaba riba ku nshuro ya 11, rizaba tariki ya 7 na 8 Werurwe 2020 muri GSO Butare Indatwa n’Inkesha.
Hazakinwa imikino ya Volleball mu bagabo n’abagore, abagabo mu cyiciro cya kabiri ndetse no mu mashuri yisumbuye, hazakinwa na Beach Volley.
Uretse ibi byiciro kandi hazaba harimo n’icyiciro cy’abakanyujijeho mu mukino w’intoki wa Volleyball
Irushanwa ry’uyu mwaka aho rityandukaniye n’imyaka yabanje ni uko hazatangizwa n’umukino wo koga, na wo wongewe mu irushanwa ukaba na wo ari ngaruka mwaka.
Iri rushanwa umwaka ushize ryegukanywe na UTB mu bahungu n’abakobwa, uyu mwaka ntabwo haramenyekana amakipe yose muri rushange azaryitabira.
Umuyobozi w’ishuri rya GSOB, Padiri Hakizmana Charles yabwiye ISIMBI ko kugeza ubu amakipe yamaze kwemeza ko azitabira harimo APR mu bagabo, KVC, UTB mu bagabo n’abagore, Gisagara, Vision JN y’i Rubavu mu cyiciro cya Beach Volley.
Akomeza avuga ko bizeye ko n’andi makipe aziyandikisha akazaza ari menshi kuko babonye na federasiyo ya Volleyball yabishyizemo imbaraga.
Padiri Kayumba Emmanuel wibukwa ku nshuro ya 11, yitabye Imana muri 2009 akaba yari umuyobozi wa GSO Butare Indatwa n’Inkesha, akaba ari umwe mu bantu bitanze kandi bagize uruhare mu iterambere ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda.

Ibitekerezo