Iranzi Jean Claude yasubije abavuga ko ashaje akwiye gusezera ruhago
Iranzi Jean Claude avuga ko gusezera umupira w’amaguru azawusezera yumva igihe kigeze atazabikora kuko abantu bavuze ko ashaje, cyane ko we yumva agifite imbaraga zo gukina.
Iranzi Jean Claude ubu ukinira ikipe ya Rayon Sports, ni umwe mu bakinnyi bamaze igihe bakina muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ariko bakaba bavuga ko ashaje akwiye kurekera barumuna be.
Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI, Iranzi Jean Claude yavuze ko ayo makuru y’uko ashaje ndetse akwiye gusezera yayumvise ariko gusaza akaba ari mu mutwe cyane ko hari n’abakinnye mbere yabo bagikina.
Ati “Ndabyumva abanyamakuru barabivuga ariko gusaza ni mu mutwe kubera ko umuntu asaza ari uko atagifite imbaraga zo gukina kandi nkeka ko nta wundi muntu runaka untekerereza ko ngomba kurangiza umupira cyangwa ngomba kuwukomeza, igihe nikigera umukinnyi uwo ari we wese azawurangiza kubera ko hari n’abakinnye mbere yanjye bakirimo, hari n’abakinnye mbere yanjye bakirimo.”
Yakomeje kandi avuga ko ikibazo cyo gusaza kiba mu Rwanda gusa, ari ho honyine usanga basazisha umukinnyi kandi we aba yumva agifite imbaraga.
Ati “ikibazo cyo gusaza ni mu Rwanda bagiha agaciro ariko ntabwo ari ikibazo, njyewe ndacyafite imbaraga kandi igihe runaka nikigera nkumva ko ngomba gusezera umupira nzabikora bitagombye ko imbaraga zishira, n’ubu nshobora gufata icyemezo nkasezera cyangwa se nkavuga ngo mfite igihe cyo gukina imyaka runaka, mu Rwanda niho babigira ibintu birebire ngo umukinnyi arashaje.”
Iranzi Jean Claude yatangiye gukina mu cyiciro cya mbere muri 2006 akinira Kiyovu Sports, yinjiye muri APR FC 2009 avuye muri Kiyovu Sports, batandukanye 2016 yerekeza ku mugabane w’u Burayi mu ikipe ya Topvar Topoľčany, 2017 akinira Zesco United yo muri Zambia, batandukanye muri 2018 agaruka muri APR FC batandukanye 2019 ari nabwo yajyaga muri Rayon Sports yaje kumutiza mu Misiri agaruka muri Rayon Sports umwaka ushize.

Ibitekerezo