Umukinnyi wa Police FC, Hakizimana Muhadjiri avuga ko intego ya Police FC ari ukwegukana igikombe cya shampiyona ariko na none bakaba bagomba kugikorera atari mu magambo gusa.
Police FC ni ikipe yagize imikino y’igice kibanza cya shampiyona itari myiza kuko ititwaye neza yatsindwaga bya hato na hato.
Gutsinda imikino 4 muri 5 yo mu mikino yo kwishyura imaze gukinwa, byafashije iyi kipe kwegera amakipe ahanganiye igikombe cya shampiyona aho ubu iri ku mwanya 7 n’amanota 33 aho irushanwa na APR FC ya amanota 7.
Nyuma y’umukino w’umunsi wa 20 baraye banyagiyemo Musanze FC, Hakizimana Muhadjiri winjiye muri Police FC mu mikino yo kwishyura yavuze ko intego bafite ari ukwegukana igikombe ariko na none bagomba kubikorera amagambo adahagije.
Ati "intego ni ugutwara igikombe ariko ni ukubikorera, tugomba gutsinda umukino ku mukino kuko ikipe imwe iyo itakaje amahirwe yo gutwara igikombe aba ahari, ubu ngubu ndibaza ko twegereye amakipe ya mbere, ntakurekura tugomba natwe gushyiramo imbaraga kugira ngo buri mukino tuzajye tuba turi beza."
Kugeza ubu Police FC nubwo iri ku mwanya wa 7 ntabwo amakipe ari ya yo ayirusha amanota menshi mu gihe shampiyona isigaje imikino 10 ngo igere ku musozo.
APR FC ya mbere ifite 40, Rayon Sports 39, Kiyovu Sports 38, AS Kigali 37, Gasogi United 36, Etincelles FC ikaba inganya na Police FC zose zifite 33.]

Ibitekerezo