Siporo

Inkuru nziza ku bakunzi ba Rayon Sports

Inkuru nziza ku bakunzi ba Rayon Sports

Nyuma y’igihe badakora imyitozo kubera ikibazo cy’imvune, abakinnyi babiri ngenderwaho mu ikipe ya Rayon Sports, Onana Willy Essomba na Niyigena Clement batangiye imyitozo.

Amezi abiri arenga yari ashize rutahizamu w’umunya-Cameroun ukinira Rayon Sports, Onana Willy Essomba Leandre atagaragara mu bikorwa by’iyi kipe kubera ikibazo cy’imvune.

Uyu mukinnyi aheruka mu kibuga tarki ya 19 Mutarama 2022 ubwo iyi kipe yatsindaga Etincelles i Rubavu 2-0, ni wo mukino yaje kuvunikiramo.

Onana yagize ikibazo cy’umugongo cyatumye imikino yakurikiyeho nta n’umwe akina, ubwo biteguraga APR FC yagerageje gukora imyitozo ariko biramunanira avamo atayisoje.

Inkuru nziza ku bakunzi b’iyi kipe ni uko yasubukuye imyitozo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 29 Werurwe 2022, akaba aje gufatanya n’abandi kwitegura imikino ya shampiyona izabukurwa muri Mata aho Rayon Sports izakina tariki ya 16 Mata na Gorilla FC.

Si uyu mukinnyi wenyine wagarutse kuko na myugariro ngenderwaho Niyigena Clement wagiriye ikibazo ku mukino wa Etoile del’Est watumye adakina imikino ibiri iheruka, uwa Espoir FC na Kiyovu Sports na we yatangiye imyitozo.

Rayon Sports kugeza ubu iri ku mwanya wa 5 ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 35.

Onana nyuma y'amezi 2 yatangiye imyitozo
Niyiena Clement na we yari amaze iminsi adakina kubera imvune
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top