Imyidagaduro

Imvano y’amashusho y’umuhanzi Alyn Sano asoma cake ikoze mu ishusho y’igitsina cy’umugabo

Imvano y’amashusho y’umuhanzi Alyn Sano asoma cake ikoze mu ishusho y’igitsina cy’umugabo

Umuhanzikazi Alyn Sano yahishuye ko amashusho ye yagiye hanze arimo asa n’umusoma ’Cake’ ikoze mu ishusho y’igitsina cy’umugabo, ari amwe mu mashusho azagaragara mu mashusho y’indirimbo ye "Fake Gee" izasohoka mu minsi iri imbere.

Benshi bacitse ururondogoro nyuma yo kubona amashusho atamenyerewe ya Alyn Sano asa n’uwishimishiriza kuri gateau ikoze nk’igitsina cy’umugabo.

Aya mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Alyn Sano yicaye ku ntebe imbere ye ku meza hateretse gateau ikoze mu ishusho y’igitsina cy’umugabo ubundi afata icyuma n’ikanya asa n’ushaka gukata ngo akirye.

Ahandi agaragara asa n’ushaka kurigata ku dusabo tw’intanga.

Akenshi iyo umuntu yagize isabukuru, inshuti ze zimukoreshereza gateau iri mu ishusho y’icyo akunda.

Bamwe bibajije niba uyu muhanzikazi yaba yarihebeye igitsina cy’umugabo kugera aho yifuza kurya gateau ikoze mu ishusho yacyo.

Alyn Sano yavuze ko aya mashusho yashyizwe hanze atabizi.

Yasobanuye ko ari bimwe mu bizagaragara mu mashusho y’indirimbo ye nshya yitwa Fake Gee.

Alyn Sano avuga ko yakoresheje iyi gateau nk’imfashanyigisho, muri iyi ndirimbo iba ivuga ku muntu uca inyuma umukunzi we.

Ati “ Biriya twabikoresheje nk’imfashanyigisho, ndisegura ku wo byaba byabangamiye.”

Uyu mukobwa avuga ko ibyo yakoze ari ubuhanzi, ntawe ukwiye kubifata nk’aho ariko asanzwe mu buzima bwe.

Ati “Sinakwisobanura ku muntu niba ariko nteye mu buzima busanzwe cyangwa se atari ko meze gusa njye ndi umuhanzi kandi utifuza kugira imbibe mu gihe ntawe mbangamiye.”

Biteganyijwe amashusho ya “Fake Gee” azajya hanze mu cyumweru gitaha.

Amashusho ya Alyn Sano yatumye benshi bacika ururondogoro
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top