Siporo

Impinduka ku gikombe cy’Intwari cya 2020

Impinduka ku gikombe cy’Intwari cya 2020

Imikino y’umunsi wa nyuma w’igikombe cy’Intwari cya 2020 byari biteganyijwe ko izabera kuri Stade Regional yamaze gushyirwa kuri Stade Amahoro.

Tariki ya 1 Gashyantare 2020 ni bwo hazasozwa irushanwa ry’igikombe cy’Intwari mu mupira w’amaguru hakinwa umunsi wa nyuma.

Nk’uko byagiye bigaragara ku ngengabihe y’iri rushanwa, umunsi wa nyuma kimwe n’imikino yabanje wagombaga kubera kuri Stade Regional, FERWAFA yamaze gutangaza ko iyi mikino izabera kuri Satde Amahoro ku munsi wo ku wa Gatandatu.

Iyi mikino izatangira saa 13:00’ ikipe ya Police FC ikina Mukura VS, ni mu gihe ku isaha ya saa 15:30’ ikipe ya APR FC izakina na Kiyovu Sports.

Kugeza uyu munsi APR FC ni yo ya mbere n’amanota 6, Kiyovu Sports ifite amanota 3, Police FC 3 mu gihe Mukura VS ifite ubusa.

Gahunda y'umunsi wa nyuma
APR FC na Kiyovu Sports zizakina saa 15h
Police FC na Mukura VS ni wo mukino uzabanza
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top