Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ ndetse na Minisiteri ya Siporo ‘MINISPORTS’ zamaze gufata umwanzuro wo gusezerera Mashami Vincent, umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu wari usigaje amasezerano y’amezi 3.
Ibi byatangajwe na Royal FM, aho yavuze ko ari umwanzuro wavuye mu mwiherero wahuje izi nzego zombi ndetse na Mashami Vincent n’umujyanama we mu bya tekinike, Rutsindura Antoine aho wabaye ku wa Kane ubera i Rubavu.
Bemeje ko uyu mutoza agomba kwishyurwa ukwezi kwimperekeza ubundi akabona gusezererwa, bikaba biteganyijwe ko azasezererwa bitarenze iminsi 15.
Nubwo bivugwa ko agiye gusezererwa, ni kenshi FERWAFA yagiye igararariza MINISPORTS ko Mashami adakwiye kongerwa amasezerano ariko iyi Minisiteri igakomeza kumuryamaho, ni mu gihe umusaruro we ari wo umutamaje. Ubu FERWAFA yifuza ko ikipe yazahabwa umutoza w’umunyamahanga ndetse akishakira n’abamwungiriza.
Bwa mbere Mashami ahabwa amasezerano byari muri 2018, yayasoje mu Gushyingo 2019, yari yasabwe kurenga ijonjora ry’ibanze ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022, yarabikoze asezereye Seychelles, yari yasabwe kandi kubona itike ya CHAN 2020, nayo yarayibonye, yari yasabwe no kubona byibuze amanota 4 mu mikino ibiri yo mu matsinda mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2021, ibi byo byaramunaniye kuko yatsinzwe na Mozambique ndetse na Cameroun.
Yaje guhabwa andi mezi 3, yarangiye akongezwa umwaka warangiye muri Gashyantare 2021 ari nabwo bamuhaga undi mwaka 1 asigajeho amezi 3.

Ibitekerezo
Obed
Ku wa 23-11-2021Mashami nagende dukeneye ikipe itanga umusaruro ariko harebweno kubakinnyi murakoze turabakunda cyane .