Siporo

Ikibazo cya Sarpong gikomeje guhangayikisha abatoza

Ikibazo cya Sarpong gikomeje guhangayikisha abatoza

Nyuma y’uko aguzwe yitezweho kuzahura ubusatitirizi bwa Yanga, rutahizamu w’umunya-Ghana wahoze akinira Rayon Sports, Michael Sarpong ntiyorohewe nyuma y’uko izamu risa n’iryamwihishe.

Kuva yagera muri iyi kipe muri Kanama 2021, yahawe umwanya uhagije wo gukina ariko kureba mu izamu byabaye ikibazo ari nacyo gihangayikishije ubuyobozi bw’iyi kipe,abafana udasize n’abatoza.

Umutoza w’agateganyo wa Yanga, Juma Mwambusi, nk’uko inkuru dukesha Global Publishers ibivuga, ngo kimwe mu bintu bimuraje ishinga ni ugufasha uyu rutahizamu amuha imyitozo ituma igihunga agira imbere y’izamu gishira.

Akamufasha kureba uburyo yamenyerana na Yacouba na Fiston kuko hari amahirwe menshi ko shampiyona nigaruka uyu rutahizamu azajya abanza mu kibuga, bityo rero ubu akaba arimo yibanda ku busatirizi bwe.

Ati"imyitozo yanjye yose ndimo gukora ku gice cy’ubusatirizi, ndimo ndareba imiterere y’umubiri w’abakinnyi umwe kuri umwe, nyuma yaho nzatunganya uburyo bakorera hamwe kugira ngo icyo kibazo shanmpiyona izajye kugaruka cyarakemutse."

Shampiyona y’icyiciro cya mbere y’umupira w’amaguru muri Tanzania igeze ku munsi wa 23, Michael Sarpong amaze gutsinda ibitego 4 gusa.

Sarpong kureba mu izamu bikomeje kuba ikibazo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top