Imyidagaduro

Ijambo Mimi yabwiye Meddy nyuma y’ubukwe bwabo

Ijambo Mimi yabwiye Meddy nyuma y’ubukwe bwabo

Nyuma y’uko akoze ubukwe n’umuhanzi Meddy, Sosena Aseffa[Mimi], yamubwiye ko azamufata ukuboko ubuziraherezo.

Ku wa Gatandatu tariki ya 22 Gicurasi 2021, nyuma y’inkuru y’urukundo yatangiye muri 2017, Meddy n’umunya-Etiyopiyakozi Mimi biyemeje kubana akamaramata.

Nyuma y’ubu bukwe, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Mimi yagize ati"nzahora iteka nkufashe amaboko".

Ubu bukwe bukaba bwitabiriwe n’ibyamamare nyarwanda byinshi birimo K8 Kavuyo, Emmy na Adrien Misigaro bari mu basore bambariye Meddy.

Hari kandi The Ben na King James baje kuririmbira abageni, aho The Ben yaririmbye indirimbo ye Roho Yanjye na King James akaririmba Ganyobwe maze bacinya umudiho biratinda.

Hari kandi na Miss Grace Bahati n’abandi. Meddy na we yaje gukora mu ijwi ryahogoje abakobwa benshi maze aririmbira umukunzi we.

Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 19 Ukuboza 2020, nibwo Meddy yasabye uyu munya-etiyopiyakazi ko yareka igihe basigaje ku Isi bakazakimarana.

Muri Kanama 2019, Mimi yari yatangaje ko nyuma y’igihe amaranye n’uyu musore yabonye ari umwizerwa bityo ko amusabye ko babana atazuyaza.

Meddy na Mimi ni abantu bakunze kugenda bagaragaza ko bari mu rukundo cyane cyane biciye mu magambo babwiranaga ku mbuga nkoranyambaga.

Tariki ya 1 Mutarama 2019 ni bwo Meddy yerekanye umukunzi we mu Rwanda mu gitaramo cya East African Party Meddy yari yatumiwe kuririmbamo, akaba ari nabwo uyu mukobwa w’imyaka 30 aheruka mu Rwanda ariko akaba yavuze ko ari hafi kugaruka.

Urukundo rwa Meddy na Mimi rwatangiye muri 2017 ubwo Meddy ubwe yatangazaga ko hari umukobwa utari Umunyarwanda asigaye atereta uba muri Amerika.

Urukundo ni rwose hagati yabo
Yabwiye Meddy ko azamufata ukuboko ubuziraherezo
Ubukwe bwabo bwabaye ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • daria
    Ku wa 27-05-2021

    medd nawe mimi imana izahe guhirwa izababe hafi izabubakire gusa ndakunda kand mukomeze kugubwa neza

  • mutuality
    Ku wa 27-05-2021

    Baraberanye

  • mutuality
    Ku wa 27-05-2021

    Baraberanye

  • Edmond irakarama
    Ku wa 25-05-2021

    Muzagire urugo ruhire Imana izabahe hungu na kobwa

  • Edmond irakarama
    Ku wa 25-05-2021

    Muzagire urugo ruhire Imana izabahe hungu na kobwa

  • alex ford
    Ku wa 25-05-2021

    Tubifurije urugo ruhire

  • Umutabazi
    Ku wa 25-05-2021

    Birashimishije rwose abahanzi Oye oye go ahead

  • Niyonzima
    Ku wa 24-05-2021

    Nuburyohe

IZASOMWE CYANE

To Top