Ndagukumbuye - Chris Eazy ukomeje gushengurwa n’urupfu rwa nyina umaze umwaka yitabye Imana
Umuhanzi Chris Eazy yavuze ko agikomeje kubabazwa no kubura umubyeyi we witabye Imana muri Kamena 2025, agaragaza ko kugeza n’ubu ataremera neza ko yamusize.
Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram kuri uyu wa mbere tariki ya 15 Kamena 2026, Chris Eazy yavuze ko urupfu rwa nyina rwahinduye byinshi mu buzima bwe, ndetse ko hari ibihe yumva igihe cyahagaze kuva uwo munsi.
Yagize ati: “Umwaka udahari? Na n’ubu ntabwo ndizera ko wagiye. Isi yakomeje kugenda, ariko kuri njye yahagaze umunsi wagendaga. Ndagukumbuye cyane Mama!”
Uyu muhanzi kandi yafashe umwanya wo kwifatanya n’abandi bose babuze ababo, abasabira gukomera no gukomeza kugira icyizere ko bazongera guhura n’abakunzi babo.
Urupfu rwa nyina wa Chris Eazy rwamenyekanye mu gitondo cyo ku wa 13 Kamena 2025. Yaguye mu Bitaro bya Nyarugenge aho yari amaze iminsi arwariye.
Icyo gihe Junior Giti usanzwe areberera inyungu za Chris Eazy icyo gihe yavuze ko urupfu rw’uyu mubyeyi rwatunguranye kuko yari yatangiye kugaragaza ibimenyetso byo koroherwa.
Mbere y’urupfu rwe, uyu mubyeyi yari yaratangiye kugaragara kenshi ari kumwe n’umuhungu we mu biganiro byanyuzwaga kuri YouTube, aho basangizaga abakunzi babo amateka y’ubuzima bwa Chris Eazy kuva mu bwana kugeza ageze ku rwego rwo kuba umwe mu bahanzi bazwi mu Rwanda.

Ibitekerezo