Imyidagaduro

Umugabo wa Wema Sepetu yasubije abavuze ko atigeze atwita

Umugabo wa Wema Sepetu yasubije abavuze ko atigeze atwita

Umugabo wa Wema Sepetu, Whozu yasubije abavugaga ko umugore we atigeze atwita nyuma y’uko yibarutse imfura ye, hakaduka impaka zaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga aho bamwe bashidikanyaga ku buryo yabonye uwo mwana mu gihe nawe ubwe yari yaratangaje ko yamaze gukurayo amaso.

Ibyishimo ni byose mu muryango wa Wema Sepetu na Whozu nyuma yo kwakira umwana wabo wa mbere ku wa 12 Kamena 2026.

Aya makuru yakiriwe neza n’abakunzi b’aba bombi ndetse n’ibyamamare bitandukanye byo muri Afurika y’Iburasirazuba cyane cyane ko Wema yari amaze imyaka myinshi agaragaza ko yifuza kuba umubyeyi ariko bikamugora.

Mu bihe byashize, Wema Sepetu yigeze gutangaza ko yari ageze aho yemera ko ashobora kutazigera abyara umwana we bwite nyuma y’igihe kinini ahanganye n’ibibazo byamubuzaga gusama.

Icyakora nk’uko ISIMBI yari yabitangaje, nyuma y’uko yibarutse bamwe ku mbuga nkoranyambaga batangiye gukwirakwiza ibihuha bavuga ko atigeze atwita.

Muri abo harimo Mange Kimambi wahoze ari inshuti ye, wavuze amagambo yakuruye impaka nyinshi ndetse anakeka ko Wema yaba yarifashishije uburyo bwa IVF [Kubanza guhuza intanga ngabo n’ingore mu byuma bya bugenewe mbere yo gushyirwa mu mura w’umugore ] kugira ngo abone umwana.

Aya magambo ntiyakiriwe neza na Whozu, wahise ashyira hanze amashusho agaragaza Wema ari kwa muganga akorerwa isuzuma ry’umwana yari atwite. Byafashwe nk’igisubizo cyeruye kuri Kimambi n’abandi bari bamaze iminsi bavuga ko Wema atigeze atwita.

Muri ayo mashusho, Wema agaragara aryamye ku gitanda kwa muganga mu gihe umuganga ari gukora isuzuma ry’inda ye, Whozu na we amwicaye iruhande amuherekeje.

Mu gihe impaka zari zikomeje, uwahoze ari umukunzi wa Wema, Diamond Platnumz, na we yifatanyije n’abandi mu kumwifuriza ibyiza nyuma yo kwibaruka. Yashimiye Wema na Whozu ku bw’umwana w’umuhungu bibarutse, ibintu byashimwe na benshi.

Whozu yasubije abavuze ko umugore we atigeze atwita
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top