Umuhanzikazi Nyarwanda, Alyn Sano ategerejwe mu gitaramo cya FIFA Fan Festival kiba uyu munsi mu Mujyi wa Houston muri Leta ya Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amaerika.
Ibi ni bitaramo biherekeza Igikombe cy’Isi kirimo kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexico.
FIFA Fan Festival ni isrukiramuco ni ibirori, ibitaramo by’umuziki n’umuco byategurwa na FIFA biherekeza Igikombe cy’Isi n’andi marushanwa akomeye yayo. Ibi birori bihuza abafana b’umupira w’amaguru ndetse n’abandi bose bashaka kwidagadura binyuze mu ndirimbo, imbyino, n’imikino.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Alyn Sano yavuze ko uyu munsi tariki ya 17 Kamena 2026 ari buze kuririmba mu Mujyi wa Houston muri iki gitaramo cya FIFA Fan Festival.
Alyn Sano ni umwe mu bahanzikazi Nyarwanda bahagaze neza, agiye kuririmba muri iki gitaramo mu gihe Dj Pius we tariki ya 15 Kamena 2026 yataramye mu iserukiramuco rya FIFA Fan Festival ryabereye Boston muri City Hall Plaza.

Ibitekerezo