The Ben na Bruce Melodie bakomeje gukurura amaso y’abakunzi b’umuziki nyuma y’uko The Ben avuze ko abaturage b’i Nyagatare bataramenya neza Bruce Melodie, ashimangira ko agiye kubamwereka nk’impano nshya.
Uruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda rukomeje gushyushyanwa n’ubushongore no kwirata imyato bikomeje kuba hagati ya The Ben na Bruce Melodie, abahanzi bamaze imyaka myinshi bahanganye mu muziki ariko bakaba banakomeje gukorana mu bikorwa bitandukanye.
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye i Remera mu Mujyi wa Kigali mu ijoro ryo ku wa 17 Kamena 2026, aba bahanzi bongeye guca amarenga y’ihangana ryabo risanzwe rikurikirwa na benshi.
The Ben yavuze ko nyuma y’uko i Musanze "umweru watandukanye n’umukara", ubu amaso ayahanze i Nyagatare aho ateganya gukomeza kwereka BruceMelodie ko amurenzeho.
Yagize ati "I Nyagatare nzerekana impano nshya iri muri Bruce Melodie. Bajyaga bumva indirimbo ze ariko ntibamuzi."
"Ibyabereye i Musanze, Nyagatare bizikuba inshuro 7. Buriya Bruce Melodie niyo yavugisha ikindi kintu umunwa ariko mu mutima azi ukuri. "
Aya magambo yahise akurura ibitwenge n’impaka, cyane ko benshi bayafashe nko kwishongora bisanzwe hagati y’aba bahanzi babiri.
Bruce Melodie na we ntiyacecetse. Yemeye ko igitaramo cy’i Nyagatare kizaba umwanya mwiza wo gukomeza urugendo yatangiriye i Musanze, aho yavuze ko yakiriwe neza. Yagaragaje ko ibikorwa nyirizina bigiye gutangira uko ibitaramo bizagenda bizenguruka igihugu.
Aba bombi baherutse gutangiza urukurikirane rw’ibitaramo byiswe ‘Summer Country Tour’, byatangiriye i Musanze bikaba biteganyijwe no gukomereza i Nyagatare, Bugesera ndetse na Rubavu.

Ibitekerezo
Mr Benda
Ku wa 17-06-2026Ndumiwe,
Gusa Bruce Melodie nakomeza kurushwa na The Ben muntara, ntuzongere guhangana nawe
Mr Benda
Ku wa 17-06-2026Ndumiwe,
Gusa Bruce Melodie nakomeza kurushwa na The Ben muntara, ntuzongere guhangana nawe