Imyidagaduro

Umwana wa Wema Sepetu bazamwite ’Rupfu’ - Mange Kimambi

Umwana wa Wema Sepetu bazamwite ’Rupfu’ - Mange Kimambi

Umwe mu bagore bavuga rikijyana ku mbuga nkoranyambaga muri Tanzania, Mange Kimambi yatunguye benshi avuga ko umwana wa Wema Sepetu aheruka kwibaruka bamwita Rupfu.

Ku wa Gatandatu tariki ya 13 Kamena 2026 ni bwo Wema Sepetu wabaye Nyampinga wa Tanzania wa 2006 n’umuhanzi Whozu bemeje ko bibarutse Imfura yabo.

Mange Kimambi uzwiho kutavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tanzania, yavuze ko uyu mwana wa Wema yavuye mu maraso y’Abanya-Tanzania bityo ko bakwiye kumwita Rupfu.

Ati "Umwana w’amaraso y’Abanya-Tanzania. Uyu mwana rero yagakwiye kwitwa Rupfu."

Yakomeje avuga ko CCM (ishyaka riri ku butegetsi) yabafashije kujya hanze ibishyurira IVF (ikoranabuhanga bafata inanga z’umugabo n’umugore bakazihuza maze akarererwa muri Laboratory).

Ati "Nta kazi Whozu yakoze ngo uyu mwaka aboneke ni Abanya-Tanzania bishwe maze Wema afasha abicanyi, binyuze aho nibwo uyu mwana yaje ku Isi "

Yavuze ko amakuru ari menshi kuri iyi nkuru ya Wema Sepetu yavuga ariko ahitamo kutavuga byinshi.

Wema Sepetu akaba ari umwe mu byamamare byafashije Samia Suluhu mu matora y’umukuru w’igihugu ndetse aranayatsinda ariko nyuma haje gukurikiraho imvururu aho abari badashyigikiye ubutegetsi bwe ndetse bamwe bigaragambyaga baza kuhasiga ubuzima.

Avuze ibi mu gihe abandi muri Tanzania bavugaga ko Wema ashobora kuba umwana yaramuguze atigeze atwita nubwo hagiye hanze amafoto n’amashusho amugaragaza atwite bakavuga ko ari byo aba yambaye bigurwa.

Umwana wa Wema Sepetu ntabwo avugwaho rumwe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top