Siporo

Ihurizo rikomeye kuri APR FC

Ihurizo rikomeye kuri APR FC

Mbere y’amasaha make ngo APR FC ihure na Al Hilal SC, ifite ibibazo aho ibura abakinnyi bayo benshi kandi basanzwe babanza mu kibuga.

Ni umukino w’umunsi wa 30 ugomba kuba kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Gicurasi 2026 kuri Kigali Pele Stadium saa 18h30’, umukino ubanza warangiye Al Hilal SC itsinze 2-0 ubu ikaba inayoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 64 mu gihe APR FC ya kabiri ifite 56.

APR FC ikaba ifite ihurizo ry’abakinnyi iri buze gukinisha kuko ifite ibibazo byinshi by’abakinnyi badahari kandi basanzwe babanza mu kibuga.

Ku isonga rutahizamu wayo uyoboye abamaze gutsinda ibitego byinshi muri uyu mwaka w’imikino, Cheikh Djibril Ouattara arashidikanywaho kubera imvune yagize ku mukino wa Rayon Sports wabaye mu mpera z’icyumweru gishize, nubwo yaraye akoze imyitozo amakuru avuga ko ashobora gukina cyangwa ntakine.

Undi ushidikanywaho ni myugariro Niyigena Clement utaraba 100% kubera imvune yagize akaba ataranakinnye umukino wa Rayon Sports, bivugwa ko n’uyu munsi ashobora kudakina kuko ataramera neza, gusa ngo ashobora no gukina byose birashoboka kuko imyitozo yose yarayikoze.

Mu badashidikanwaho badahari harimo rutahizamu William Togui Mel wujuje amakarita 3 y’imihondo itamwemerera kugaragara kuri uyu mukino.

APR FC iraza kuba idafite abakinnyi babiri bakina mu kibuga hagati Ronald Ssekiganda umaze iminsi afite imvune ndetse na Ruboneka Bosco wavunikiye ku mukino wa Rayon Sports akaba ataranasubukura imyitozo.

Ibi bivuze ko ari ikibazo gikomeye kuri APR FC kuko kubura abakinnyi bangana gutya kuko bose babanza mu kibuga.

Cheikh Djibril Ouattara arashidikanywaho
Niyigena Clement arashidikanywaho
William Togui Mel yujuje amakarita 3
Ruboneka Bosco yavunikiye ku mukino wa Rayon Sports
Ssekiganda afite ikibazo cy'imvune
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top