nyuma y’igihe kinini atagaragara mu mwambaro wa Rayon Sports kubera ikibazo cy’imvune, umunyezamu Hakizimana Adolphe yamaze impungenge abakunzi b’iyi kipe bibazaga igihe azagarukira mu kibuga kuko yamaze gukira neza ndetse yatangiye imyitozo.
Uyu munyezamu wagize ikibazo mu mwaka ushize wa shampiyon bigatuma imikino imwe n’imwe isoza shampiyona atayikina, yari ataragaruka mu kibuga.
Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Adolphe yavuze ko ubu ameze neza ndetse yanatangiye imyitozo ku munsi wo ku wa Kane tariki ya 1 Nzeri 2022.
Ati “Ndiyumva neza, natangiye imyitozo ubu ndumva meze neza nta kibazo, ngiye gukomerezaho mfatanye na bagenzi banjye.”
Avuga ko imvune yari yagize itari ikomeye ariko kubera gukomeza kuyikiniraho yagiye yiyongera ariko abaganga bakaba barabyitwayemo neza ubu akaba yarakize.
Ati “Ni imvune nari nagize muri shampiyona hagati (2021-22), ni umutsi wari wagize ikibazo nkomeza kuwukiniraho imvune igenda yiyongera gusa ntabwo byari bikomeye cyane, banyitayeho abaganga muri aka kanya ndumva meze neza nta kibazo.”
Nyuma yo gutangira imyitozo, ubu intego afite ni ugukora cyane kugira ngo yisubize umwanya ubanza mu izamu rya Rayon Sports.
Ati “Ubu namaze gutangira imyitozo, ni ugukora cyane kugira ngo mbashe kuba nakongera kugirirwa icyizere cyo kongera kubanza mu kibuga nk’ubushize.”
Uyu munyezamu ukiri muto yizeye ko ubwo shampiyona izaba isubukuwe mu mpera z’icyumweru gitaha na we azaba amaze kumera neza ku buryo agiriwe icyizere izamu yarijyamo.

Ibitekerezo
Kavamahanga
Ku wa 4-09-2022Twaritumukumbuye mu izamu badutsindaga ibitego byamafuti