Imyidagaduro

Igitaramo cya Koffi cyagezwe amajanja, abagiteguye bahumurije abagitegereje

Igitaramo cya Koffi cyagezwe amajanja, abagiteguye bahumurije abagitegereje

Nyuma y’uko hagatangiye ubukangurambaga bwo kubuza umuhanzi ukomoka muri DR Congo, Koffi Olomide kuza gutaramira mu Rwanda kubera gushinjwa guhohotera igitsina gore kandi u Rwanda ari kimwe mu bihugu byahyize imbere iterambere ry’umugore, Intore Entertainment yateguye iki gitaramo yahumurije abanyarwanda bagitegereje ari benshi.

Kuva mu mpera z’ukwezi gushize, bamwe mu baharanira uburenganzira bw’abari n’abategarugori bari mu bukangurambaga bw’iminsi 16, ntibumva ukuntu uyu muhanzi azaza gutaramira mu Rwanda kandi yarahamwe n’icyaha cyo guhohotera bamwe mu babyinnyi be aho ndetse yagiye agezwa no mu nkiko.

Aha niho bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga baharanira uburengazira bw’abagore basabye leta ko iki gitaramo kizaba tariki ya 4 Ukuboza 2021 muri Kigali cyahagarikwa.

Intore Entertainment yateguye iki gitaramo, yaraye isohoye itangazo ivuga ko bo nta bubashaka bafite bwo guhamya umuntu icyaha ko hari inzego bireba zizanabikurikirana mu buryo bw’amategeko.

Intore Entertainment kandi yavuze ko bumva neza abashinja Koffi Olomide ibi byaha ariko na none babona kandi akwiye kuza gutaramira abanyarwanda.

Ati “Twubaha ibitekerezo by’abatumva ibintu kimwe na Koffi Olomide ariko kandi tunubaha ibihumbi by’abafana bifuza kwitabira iki gitaramo. Kandi tubijeje kuzabagezaho igitaramo cyiza tariki 4 Ukuboza 2021 muri Kigali Arena.”

Iki gitaramo kizaba tariki ya 4 Ukuboza, Koffi Olomode biteganyijwe ko azafatanya n’abahanzi nyarwanda barimo; King James, Yvan Buravan na Chris Hat.

Koffi Olomide biteganyijwe ko azataramira i Kigali muri Weekend
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top