Idris Elba yatowe nk’umugabo ukurura abagore kurusha abandi ku Isi
Umwongereza Idris Elba, icyamamare muri sinema ku Isi yatowe nk’umugabo ukurura abagore kurusha abandi ku Isi ku rutonde rukorwa na People Magazine.
Ni umugabo wa 33 uhawe uyu mwanya akagaragara no ku gifubiko cy’iki kinyamakuru muri iki cyumweru.
Yavuze ko akimara kumva ko ari we bahisemo byamutunguye, ati "Naravugaga nti ’Oya ntibibabaho, koko?’ Ndebye mu cyirori, ndireba , nti ’Yego, noneho uyu munsi urasa na byo."
Yakomeje agira ati "Ariko mu by’ukuri, nabigizeho ibyiyumviro byiza. Byari agatangaza, byanyongereye akanyabugabo pe!"
Elba wagizwe na People Magazine, umugabo ufite uburanga bukurura igitsinagore mu bariho ku Isi, yiyongereye mu bandi barimo Mel Gibson watowe mu 1985 kugeza kuri Blake Shelton wo mu mwaka ushize.
Uyu mukinnyi wa filime wamamaye mu yitwa “American Gangster,” “Daddy’s Little Girls,” “Pacific Rim” n’iyitwa "The Wire" yamenyekaniyemo.
Elba ni umwe mu bakinnyi ba filime bakomeye ku Isi bafitanye isano ya hafi n’u Rwanda biturutse ku yitwa “Sometimes In April” yakinnyemo.
Ni filime imara iminota 140, ivuga ku buzima bwa buri munsi Abanyarwanda babagamo, mbere ya Jenoside, muri Jenoside ndetse na nyuma yayo mu 2004. Yanditswe ikanayoborwa na Raoul Peck ukomoka muri Haiti ikerekanwa bwa mbere mu mwaka wa 2005.

Ibitekerezo