Icyo yicuza, ijambo Alain Muku yapfuye atamubwiye, ntiyigeze arota gukinira Rayon na APR FC – Sindi Paul Jesus
Rutahizamu w’umunyarwanda usatira anyuze ku mpande usoje amasezerano muri Rayon Sports, Sindi Paul Jesus yavuze ko atigeze na rimwe akeka ko yazisanga akinira imwe mu makipe akomeye mu Rwanda, Rayon na APR FC, ni mu gihe yicuza kuba Alain Mukurarinda (Alain Muku) yafataga nka papa we yarapfuye hari ijambo atamubwiye.
Sindi Paul Jesus yavuze tariki ya 25 Ukuboza 2005 avukira mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Rwamagana akaba avuka mu muryango w’abana bane akaba ari we muhererezi. Ababyeyi bose aracyabafite.
Urugendo rwe mu mupira w’amaguru rwagiye rurangwa n’ibihe bitoroshye kuko yigeze kugera igihe umupira arawureka aho yamaze imyaka itatu atawukina.
Ati “Urumva nararebaga nkabona nta kintu kizavamo, ndabireka, nigeze kugera igihe mara imyaka nk’itatu narawuretse. Urabona mu rugo ubundi bamboneraga buri gikoresho, rero ibihe byaje guhinduka bitangira kubura, nabyo binca intege ntangira kubireka.”
Gusa yakomeje avuga ko umutoza we muri Centre Amigo, Uwiragiye Hillary yakomeje kumwumvisha ko atagomba kureka umupira, ageze mu wa Mbere w’amashuri yisumbuye nibwo noneho yatangiye kubishyiramo imbaraga.
Ageze mu wa Kane ni bwo yagiye gukina muri Sunrise FC, amarayo umwaka umwe agaruka muri Rwamagana City y’iwabo ari nabwo yahitaga ajya mu irerero rya Alain Mukuu, Tsinda Batsinde.
Ari muri iri rerero yagiye gukora igeragazwa mu Bubiligi mu ikipe ya KVC Westerlo gusa ntibyagenda neza kuko “barambwiye ngo ndamara amezi 6 mbone gusinya amasezerano, bashakaga ngo mbanze mbereke ko urwego najeho hari icyo nisumbuyeho. Alain Mukuu yarabambwiye ngo bansinyishe maze bantize ntibabyumva, arambwira ngo ngaruke kuko yamboneye indi kipe ikomeye mu Rwanda.”
Yahise aza ajya gukora igeragezwa muri Rayon Sports, araritsinda, hari muri 2024 ahita ayisinyira amasezerano y’imyaka ibiri.
Nyuma yo gusinyira Rayon Sports “Narinshimye cyane n’ababyeyi batabonaga iyo bijya batangira kubona impinduka, gusa njye narishimye cyane, ni kwa Kundi Imana igukorera igitangaza utari witeze.”
Muri iki kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko umukino wa mbere byamutunguye atari azi ko ari bukine, umutoza abimubwiye yumva ameze nkurimo kurota.
Ati “Ntabwo nari mbizi ko ndi bukine. Twari dufite umukino wo kwitegura shampiyona (preseason) na Gorilla FC, naje ku wa Kabiri bafite uwo mukino ku wa Gatandatu, naravugaga ngo naje nkererewe sindi bukine, turi mu rwambariro numva umutoza aravuze ngo ‘kuri 7 ni Jesus,’ ndavuga ngo ‘ibi bintu ni ibiki koko?’ Njya muri douche mbanza nshyira amazi mu maso ndavuga ngo ibi bintu ntabwo bibaho.”
Yahise ajya ku gitutu cyinshi binatuma uyu mukino awukina nabi aho igice cya mbere cyarangiye bahita banamusimbuza.
Mu myaka ibiri amaze muri Rayon Sports, avuga ko nta kintu na kimwe yicuza bitewe n’uburyo yagiye azamuka atera imbere.
Ati “Oya ntacyo nicuza, njye ndakora isuzuma ku giti cyanjye, umwaka wa mbere mu mikino y’amarushanwa nta mukino n’umwe nigeze mbanzamo, uyu mwaka mbanjemo imikino iri hejuru ya 15, nta gitego cyangwa umupira uvamo igitego natanze umwaka ushize, uyu mwaka naragitsinze nanatanga imipira ivamo ibitego, urumva nk’umukinnyi harimo kuzamura urwego.”
Agaruka ku kintu cyamubabaje muri Rayon Sports, yagize ati “Kuba muri iyi myaka ibiri nta gikombe twatwaye.”
Gusa ngo niyo batandukana uyu munsi, azahora ayibukira ku Rukundo rw’abafana uburyo bereka abakinnyi bayo ko bari kumwe.
Uyu mukinnyi ukina ku ruhande asatira, yavuze ko atigeze na rimwe akeka ko yazibona yambaye umwambaro wa Rayon Sports kuko yumvaga bidashoboka gukinira APR FC cyangwa Rayon Sports.
Ati “Rayon Sports na APR FC numvaga ari amakipe akaze cyane. Ntabwo nigeze ndota ko nazakinira imwe muri aya makipe.”
Mu buzima bwe avuga ko yashenguwe bikomeye n’urupfu rwa Alain Mukuu kuko yamufatanga nk’umubyeyi we, yamukoreye ibintu bikomeye.
Ati “Navuga ko yari nk’umugisha Imana yanyoherereje. Buriya umuntu utwihanganira nibyo twese tubura, kubona abantu batwihanganira, rero njyewe ni we nabonye yabaye nk’umugisha wavuye ku Mana iranzanira gutya ngo umuntu ugiye kugusubiza ku murongo ng’uyu, njyewe ni umugisha, mwita umugisha, yabaye papa wanjye ankemurira ibintu bya bindi ababyeyi bakubyaye bagukemurira, byageze aho aba nka papa wanjye mu buzima busanzwe. Urupfu rwe ni cyo kintu cya mbabaje mu buzima.”
Sindi Paul Jesus avuga ko ikintu yicuza mu buzima bwe ari ukuba atarigeze abwira Alain Mukurarinda ko amukunda akarinda apfa.
Ati “Alain Muku yitabye Imana antunguye ntaramubwira ko mukunda, ubigumana ku mutima ngo uzategereza igihe ubimubwire nyine, agenda ntabimubwiye ko namukundaga cyane.”
Yishimira ko mu myaka ibiri amaze akinira Rayon Sports ari nabwo yatangiye gukina nk’uwabigize umwuga hari icyo amaze gukorera iwabo na we ku giti cye, afite intego zo kuzubakira ababyeyi be.
Sindi Paul Jesus yasoje amasezerano muri Rayon Sports, akaba avuga ko bataratangira ibiganiro byo kuba bayongera ni mu gihe anemeza ko nta yindi kipe bari mu biganiro.
Yavuze ko ikintu cyamutunguye muri iyi kipe ari ukwibona agiye gukinana n’abakinnyi nka Omborenga Fitina, Seif n’abandi yakuze afana

Ibitekerezo