Siporo

Icyo Rugwiro Herve asaba abanyarwanda

Icyo Rugwiro Herve asaba abanyarwanda

Myugariro w’ikipe y’igihugu na Rayon Sports, Rugwiro Herve, yasabye abanyarwanda gushyigikira ikipe y’igihugu ntibacike intege kuko ikinwamo n’abanyarwanda kandi bakwiye gushyigikirwa kuko ari na cyo kizayifasha gutera imbere.

Herve Rugwiro yabitangaje nyuma yo gukina imikino 2 ya gishuti uwa Cameroun muri Cameroun tariki ya 24 Gashyantare n’uwa Congo Brazaville waraye ubere i Kigali, ni imikino yose u Rwanda rutatsinze ahubwo rwanganyije yose 0-0.

Bamwe mu banyarwanda bakaba batarishimiye umusaruro wavuye muri iyi mikino bumvaga byanze bikunze ko Amavubi agomba kwitwaramo neza akaba yatsinda.

Herve Rugwiro umwe mu bakinnyi bakinnye iyi mikino yose, akaba yatangaje ko abanyarwanda badakwiye gucika intege ahubwo bagomba gushyigikira ikipe y’igihugu kuko ari iyabo.

Yagize ati“ikintu nabwira abanyarwanda batwizere, badushyigikire, ntabandi bakinnyi bafite uretse twebwe, ikindi bumve ko kugira ngo umuntu akine abanza kubaka, ntabwo ari ugutera ukiruka inyuma ngira ngo rero ibyo bintu bagomba kubyumva, ntabwo twese ariko tuzi umupira ariko abarimo gukinamo hano ni abanyarwanda bakeneye gushyigikirwa n’abanyarwanda.”

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ikaba yasoje imikino ya gishuti mbere yo kwerekeza mu gikombe cy’Afurika cy’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo ‘CHAN 2020’ izabera muri Cameroun muri Mata 2020.

Basabye abanyarwanda kubashyigikira
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top