Icyo Polisi ivuga ku ‘Buzukuru ba Shitani’ bigize intakoreka bakaba bakomerekeje bikabije abafana ba APR FC
Nyuma y’uko abafana ba APR FC basagariwe nyuma y’umukino wa Etincelles, bagakomeretswa n’insore sore z’i Rubavu, Polisi ntiyemeranya n’ububasha bwahawe aba babikoze biswe ‘Abuzukuru ba Shitani.’
Ejo hashize ku wa Kane, APR FC yari yakinnye na Etincelles FC i Rubavu mu mukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona wo amakipe yombi yanganyijemo 1-1.
Nyuma y’uyu mukino nibwo humvikanye ko bamwe mu bafana ba APR FC basagariwe ndetse baranakomeretswa aho 2 baraye mu bitaro bya Gisenyi.
Byatangiye bivugwa ko bashyamiranye n’abafana ba Etincelles, ariko amakuru ISIMBI yaje kumenya ni uko bakubiswe n’insore sore za mayibobo zo mu Mujyi wa Rubavu zitwa Abuzukuru ba Shitani, ni nyuma yo kubiba telefoni bakagenda babakurikiye bashaka kuyibaka.
Umuvugizi wa Police y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Rukundo Mucyo yabwiye ISIMBI ko ari abana b’abanyarugomo babakubise bakabakomoretsa mu buryo bworoheje ariko na none atemera izina bahawe ry’Abuzukuru ba Shitani.
Ati “Icya mbere ntemeranya na cyo, ni abo bantu bitwa Abuzukuru ba Shitani, ni ukuvuga ngo abo nta bo ahubwo ni abana b’abanyarugomo, b’abamayibobo nk’uko no mu yindi mijyi ushobora gusanga abo bantu badafite imyitwarire myiza, nta Buzukuru ba Shitani babaho, icya kabiri abo barwanye ni ukurwana nk’uko abandi bantu bashobora kurwana, ntabwo barwanye ari ukuvuga ngo ni ikipe iyi n’iyi cyangwa ari abafana barwanye bo ubwa bo kandi bakomerekeranyije ku buryo bworoheje.”
Yakomeje avuga ko icyo baba bakeneye ari amakuru kugira ngo bakurikiranwe ndetse banakore umukwabo, asaba itangazamakuru kumvisha abaturage ko nta Buzukuru ba Shitani babaho.
Ati “Icyo dukora ni umukwabo, icyo tuba dukeneye ni amakuru, n’abo bana bakora urugomo tubonye abatubwira bati dore hariya barahari ni cyo tumaze, turagenda tukabafata tukagenda tukigisha cyangwa se niba hari n’ugejeje imyaka yo guhanwa agakurikiranwa n’amategeko bisanzwe, ahubwo twasaba itangazamakuru kumvisha abaturage ko nta buzukuru ba shitani bahari, ni umunyarugomo nk’undi wese ushobora gukorera urugomo umuntu kandi agahanwa n’amategeko.”
Yavuze ko aba bana bahawe imbaraga badafite kuko nk’iyo ahuye n’umuntu akamwambura telefoni akagenda avuga ko ari Umwuzukuru wa Shitani, bituma n’abandi babatinya bakagira ubwoba bakumva ko ari abantu barenze.
Yasabye abantu guha bagenzi ba bo umutekano muri iki gihe cy’iminsi mikuru no kureka gukoresha iri zina kuko abaturange bashobora kugira ngo bafite abagizi ba nabi bashaka kubagirira nabi.
Ati “Icyo duhamagarira abantu ni uko buri wese aha undi umutekano muri iki gihe cy’iminsi mikuru, icya kabiri ni ukureka gukoresha iryo jambo Abuzukuru ba Shitani kuko iyo abaturage barisomye bumva ko bafite abanyabyaha babagirira nabi, ririya zina mwareka kurikoresha mu itangazamakuru.”
Abuzukuru ba Shitani ni umutwe w’amabandi umaze kuyogoza Akarere ka Rubavu. Ugizwe n’insoresore ziba, zikanagirira nabi abaturage.
Mu Kuboza 2021 Polisi ikorera mu Karere ka Rubavu yarashe umusore witwa Niyonsenga wiyitaga DPC w’Abuzukuru ba Shitani.

Ibitekerezo
-xxxx-
Ku wa 23-12-2022Dore Kandi nawe urabisubiramo