Rutahizamu wa APR FC iyi kipe yamaze kwemeza ko atazongera kuyikinira, Ishimwe Kevin avuga ko ibyo kumutiza birimo kuvugwa atabizi.
Ishimwe Kevin yinjiye muri APR FC muri 2019 ayisinyira amasezerano y’imyaka 2, ubu akaba yari asigageje amasezerano y’umwaka umwe.
Tariki ya 28 Ukwakira 2020 nibwo ubuyobozi bwa APR FC bwatangaje ko bwahagaritse uyu mukinnyi, gusa ntibavuze icyo ahagarikiwe n’igihe bamuhagaritse.
Tariki ya 12 Ugushyingo 2020, umutoza w’iyi kipe yavuze ko APR FC ititeguye kugarura uyu mukinnyi mu kazi bitewe n’imyitwarire ye cyane ko hari byinshi yagiye akora bakamwihanganira.
Icyo gihe yagize ati“ “Niba nta kinyabupfura gihari, niba nta guhuza guhari, nta mwanya uhari muri APR mu by’ukuri. Oya, nta kugaruka. Icyemezo cyafashwe hari byinshi byihanganiwe, twarabibonaga tugakosora, tukabibona tugakosora, ariko nyuma y’igihe birarambirana.”
“Ubuyobozi bwa APR, umuryango wa APR wafashe icyemezo kidakuka, ni icyemezo cya nyuma. Nta kugaruka guhari, oya oya. Dukora kinyamwuga, hano dukeneye abakinnyi bafite imyitwarire ya kinyamwuga, y’ikipe kandi bitwara neza muri APR. Niba icyemezo cyafashwe, cyafashwe. Rimwe guteranyaho rimwe bingana na kabiri.”
Amakuru avuga ko ubuyobozi bwa APR FC bwafashe umwanzuro wo kuba bwamutiza mu ikipe ya Kiyovu Sports akahakina umwaka umwe yari asigaje muri APR FC.
Mu kiganiro yahaye ISIMBI, Ishimwe Kevin yavuze ko ibyo ntabyo azi ariko wenda ubuyobozi buri bubimumenyeshe uyu munsi.
Ati“njye ndi umukinnyi wa APR FC. Ibyo byo gutizwa ntabyo nzi, wenda ndabimenya uyu munsi ubuyobozi burabimbwira.”
Mu minsi ishize ubwo umunyamabanga wa Kiyovu Sports yabazwaga kuri iyi ngingo, yavuze ko nta byinshi yabitangazaho uretse gutegereza abantu bakareba ikizavamo cyane ko ari umukinnyi mwiza.
Ishimwe Kevin yinjiye muri APR FC muri 2020 avuye muri AS Kigali. Ni umusore wakiniye amakipe atandukanye nka Rayon Sports ndetse na Pepiniere FC.

Ibitekerezo