Imyidagaduro

Ibyamamare 30 byahuriye mu ndirimbo ’Earth’ ya Lil Dicky

Ibyamamare 30 byahuriye mu ndirimbo ’Earth’ ya Lil Dicky

Umuraperi Lil Dicky yasohoye indirimbo ‘Earth’ iharawe cyane muri iki gihe. Yashyizemo amajwi y’ibyamamare muri muzika na filime bibarirwa muri 30.

Ni indirimbo uyu mugabo w’imyaka 31, ubusanzwe witwa David Burd yageneye umunsi wahariwe Isi wizihizwa ku itariki ya 22 Mata buri mwaka. Imaze kurebwa na 27 000 000 ku rubuga rwa Youtube mu minsi itanu gusa.

Irimo Justin Bieber, Ariana Grande, Halsey, Zac Brown, Brendon Urie, Hailee Steinfeld, Wiz Khalifa, Snoop Dogg, Kevin Hart, Adam Levine, Shawn Mendes, Charlie Puth, SIA, Miley Cyrus, Lil Jon, Rita Ora, Miguel, Katy Perry, Lil Yachty, Ed Sheeran, Meghan Trainor, Joel Embiid, Tory Lanez, John Legend, Backstreet Boys, Bad Bunny, Psy, Kris Wu na Leonardo DiCaprio.

Lil Dicky yakunze gukorana n’abahanzi batandukanye nka Chris Brown bafatanyije muri Freaky Friday nayo yakunzwe cyane, irimo na Ed Sheeran, DJ Khaled na Kendal Jenner.

Mu ndirimbo ‘Earth’ yo, ibyamamare byashatse kwifatanya nawe byabaye byinshi cyane, ku buryo hari abahise bayigereranya na ‘We are the World’ ya Michael Jackson nayo yahuriyemo abahanzi benshi.

Uyu muhanzi avuga ko indirimbo ye igamije gukangurira abantu gusigasira Isi, barwanya ibiyihumanya ndetse bagahangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Isohoka bwa mbere, Lil Dicky yanenzwe gukoresha amagambo y’urukozasoni mu ndirimbo igamije ikintu cyiza, bituma asohora indi irimo imvugo yoroheje.

Album ya mbere ya Dicky, yitwa ‘Professional Rapper, irakunzwe cyane muri iyi minsi kuko iri ku mwanya wa karindwi ku rutonde rwa Billboard Hot 100.

Indirimbo Freaky Friday yasohoye mu mwaka ushize yaje ari iya mbere ku rutonde mu Bwongereza na New Zealand, iza mu icumi za mbere muri Australia, Canada na Ireland.

Iyi ndirimbo kandi igisohoka yaje ku mwanya wa 8 ku Isi ku rutonde rwa Billboard Hot 100.

Lil Dicky aritegura kugaragara mu kiganiro cya televiziyo kivuga ku buzima bwe nubwo igihe kizasohokera kitaramenyekana.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top